Hagiye kwihutishwa Imanza zoherejwe mu bihugu by’ i Burayi

  • admin
  • 26/04/2016
  • Hashize 8 years

Umushinjacyaha mukuru w’Urwego rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, yavuze ko agiye gushimangira ubufatanye mu gukurikirana imanza zoherejwe mu bihugu by’i Burayi, ku buryo bizajya bikorwa nk’uko bikorwa mu Rwanda.

Nyuma yo guha icyubahiro no kunamira inzirakarengane z’Abatutsi zisaga ibihumbi 259 zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Umushinjacyaha mukuru Serge Brammertz yasobanuriwe muri make uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Uyu mushinjacyaha umaze ukwezi kumwe ahawe izi nshingano avuga ko nibafatanya n’ubushinjacyaha bwo mu Rwanda, ngo gukurikirana izi manza bizakorwa kimwe nk’uko bikorwa mu Rwanda, nk’uko RBA yabitangaje.Yagize ati “Mu gihe ibiro byacu bishishikajwe no gukurikirana imanza zoherejwe mu Rwanda, tugomba gukora kimwe no ku zindi ziri mu bindi bihugu byazakiriye mu minsi ishize. Ibi bizanahuzwa kandi n’amaperereza akomeje hirya no hino ku isi. Birasaba gushyira hamwe.”

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Richard Muhumuza avuga ko uburyo bakurikirana imanza zoherejwe mu Rwanda bitandukanye n’uburyo bakurikirana izo mu Bufaransa n’ahandi. Muhumuza yakomeje avuga ko U Rwanda rwagiranye urugendo rurerure n’urukiko rwa ICTR.Ati “Urukiko rwa ICTR twagiranye urugendo rurerure mu gushaka kurwanya ibyaha n’umuco wo kudahana. Ni ngombwa ko uko dukurikirana imanza bikwiye kuba biri ku rwego rumwe haba mu Rwanda no mu bindi bihugu. Arabyumva kandi ubona azanye imbaraga n’ubushake bwo gukemura ibibazo bigenda bigaragara.”

Mu manza zisigaye harimo iza ba ruharwa umunani bashyiriweho buri umwe igihembo cy’amadolari miliyoni eshanu na leta zunze ubumwe za Amerika ku muntu uzabasha kwerekana aho bari. U Rwanda rugaragaza ko hakiri inzitizi mu kubakurikirana kuko usanga bamwe barahinduye amazina, ahandi ugasanga nta bushake bwa politiki bwo kubatanga buhari.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/04/2016
  • Hashize 8 years