Hagiye kubaho imikoranire idasanzwe hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Czech

  • admin
  • 03/06/2016
  • Hashize 8 years

Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye gukomeza guhana ubumenyi n’Ingabo za Repubulika ya Czech nk’uko imikoranire isanzwe ikorwa guhera mu myaka 10 ishize.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana yatangaje ko ibi bihugu bizakomeza gukorana cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa ya gisirikare n’indi mikoranire ifitiye ibihugu byombi akamaro. Lt Col Ngendahimana yabivugiye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, nyuma yibiganiro byahuje Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen Kabarebe James, n’uw’ingabo za Repuburika ya Czech Gen. Josef Becvar hamwe ni intumwa ayoboye mu ruzinduko rw’iminsi itatu barimo mu Rwanda. Aba baminisitiri bombi baganiriye ku mikoranire y’ingabo z’ibihugu byombi. Marrick Karima uhagarariye inyungu za Repubulika ya Czech mu Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko guteza imbere imikoranire y’ingabo z’ibihugu byombi mu guhana ubumenyi bisanzwe ariko bigiye kongerwamo imbaraga kimwe n’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi. avuga ko hari byinshi u Rwanda rwakungukira kuri iki gihugu, ati “ubusanzwe Czech ni igihugu cyateye imbere mu nzego nyinshi nko mu by’inganda, gukora imodoka; ubu u Rwanda rusanzwe rufatanga na Czech mu buhinzi, ubuvuzi nizindi.”

Intumwa zaturutse muri Czech zigeze ku 10 zakomereje uruzinduko rwazo mu karere ka Musanze aho zagiye kwifatanya na bamwe mu bayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda mu gusoza amahugurwa y’abasirikare bo mu rwego rw’abofisiye.





Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/06/2016
  • Hashize 8 years