Hafunzwe inganda ebyiri za koraga ibiyobyabwenge bya ngiza abaturage

  • admin
  • 13/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Polisi y’u Rwanda ubwo yari mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Ngororero na Gakenke, yafashe inzoga z’inkorano zitemewe z’ubwoko butandukanye. Mu karere ka gakenke, rugo rw’uwitwa Niyondora Pierre Claver wo murenge wa Rususa, hafatiwe litiro 27000 z’inzoga y’inkorano yitwa Icyotsi, uruganda yazikoreragamo ndetse n’ibikoresho yifashisha mu kuzikora.

Ibikorwa nk’ibi kandi byo gufata inzoga zitemewe byanabereye no mu karere ka Gakenke. Mu murenge wa Gakenke, hafatiwe litiro 4560 z’inzoga y’inkorano yitwa Ubusabane ya Mukeshimana Annonciata yengerwaga mu ruganda rwe Leo Amigo rutemewe n’amategeko.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero Superintendent of Police (SP) Alphonse Mayinga yashimiye abaturage kubera uruhare bakomeje kugaragariza Polisi hagamijwe kurushaho gukumira ibyaha no kwicungira umutekano.

Yagize ati:’’Turashima ubufatanye n’abaturage kuko nibo batumye ziriya nzoga z’inkorano zitemewe zifatwa. Ubwo twebwe n’izindi nzego twari mu gikorwa cyo kugenzura isuku, umuturage yaranyegereye ambwira ko hari umuntu wenga inzoga nyinshi mu gipangu iwe, ko dukwiye kugenzura niba zujuje ubuziranenge.’’

SP Mayinga yavuze ko kubera aya makuru bari bahawe n’umuturage nibwo baje kubona izo nzoga z’inkorano zitemewe. Yasabye abaturage kwitandukanya n’izi nzoga ndetse n’ibiyobyabwenge bitandukanye kuko biri ku isonga mu bitera ibyaha birimo n’amakimbirane mu ngo.

Aha yagize ati:’’ umubare munini w’ibyaha bigaragara usanga ababikoze baba bakoresha ibiyobyabwenge,birimo kanyanga, urumogi, n’inzoga z’inkorano. Mukwiye kubirwanya kuko biteza umutekano muke bikanadindiza ubukungu bw’umuryango n’igihugu muri rusange.’’

Aha yagize ati:’’Buri wese akwiye kumva ko umutekano umureba, akumva ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubikoresha bikanamuteza igihombo igihe bifashwe kuko byangizwa ayo yashoye ntabashe kuyagaruza kandi hari ibindi bikorwa yakagombye gukora akiteza imbere.’’

Rukundo Olivier, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, yasabye abaturage kutanywa cyangwa ngo bahishire uwenga inzoga z’inkorano kuko bifite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yagize ati:’’ Inzoga nk’izi zifite ingaruka mbi ku buzima kuko ibyo zikorwamo bitizewe neza. Mukwiye kuzireka mukanywa ibinyobwa byujuje ubuziranenge kandi birahari.’’

Uyu muyobozi yasoje asoza asaba Polisi n’inzego z’ibanze kujya zigenzura buri gihe abenga izi nzoga mu gihe basanze udafite uruhushya rutangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) uruganda rwe rugafungwa.

Mu mpera z’umwaka ushize mu igenzura ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) cyakoze; inganda 12 arizo zahawe uburenganzira bwo gukora, naho izigera kuri 80 zarafunzwe kuko zitujuje ubuziranenge. Impamvu ni uko aho zakoreraga nta suku yari hari, ibikorwamo izi nzoga nabyo bitazwi neza ubuziranenge bwabyo, bidasobanutse neza ndetse ugasanga izindi zishyirwa mu macupa yavuyemo ibindi binyobwa.

Yanditswe na Niyomugabo Albert

  • admin
  • 13/02/2018
  • Hashize 6 years