Hafashe icyemezo cyo gusenya Hoteli Top Tower

  • admin
  • 11/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gusenya hoteli Top Tower mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cyawo.

Itangazo dukesha Umujyi wa Kigali rivuga ko yatangiye imirimo yo gusenya iyi hoteli mu rwego rwo kubahiriza igishushanyombonera.

Nkuko igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali kibivuga ngo agace ka Kimihurura kagomba kubakwamo inyubako zigezweho z’ubucuruzi zubatswe bikurikije icyo gishushanyombonera.

Iyi hoteli yari imaze igihe kinini idakora iherereye ku Kimihurura hafi ya rond point nini ya Kimihurura hafi ya KBC.

Umujyi wa Kigali wari warafunze by’agateganyo imirimo ya Hotel Top Tower, iherereye mu Karere ka Gasabo.

Nubwo iyi hoteli yari mu zikomeye zimaze igihe kirekire zikorera mu Mujyi wa Kigali, impamvu y’ifungwa ryayo ifitanye isano n’imyubakire.

Nubwo ngo yandikiwe kera ntiyabikoze, ari bwo Umujyi wa Kigali kuwa 14 Kamena 2016 bongeye kwandikirwa.

Umujyi wa Kigali watangaje ko ubukomere bwa Hotel Top Tower buzagenzurwa n’ikigo cya St Joseph Engineering Company.

Umujyi wa Kigali icyo gihe wari wavuze ko byatinda cyangwa byatebuka, izongera gukora ari uko igenzura ry’ubukomere iyi nyubako Engineering Company igaragaje ko nta kibazo ku mutekano w’abayikoresha.

Ugeze kuri iyi hotel iherereye iruhande rwa KBC hafi y’inyubako nshya ya Kigali Convention Center, yakirwa n’icyapa kigaragaza ko itari gukora, byanditse mu cyongereza ngo “Out of service”.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/07/2017
  • Hashize 7 years