Haduyi ni umuginga,umuntu w’umuswa wese areba umunyantege nke akaba ariwe atera-Gen Maj Kagame

  • admin
  • 08/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’iburengerazuba Général Major Alexis Kagame yavuze ko umusirikare urwanya abanyantege nke badafite ubushobozi bwo guhangana na we aba ari ikigwari kidafite icyo cyageraho.

Ibi yabibwiye abaturage bo mu Mirenge ya Busasamana na Bugeshi ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi Congo, ikaba ikunze kugabwaho ibitero n’abarwanyi ba FDLR.

Ibi abivuze mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize, inyeshyamba z’umutwe wiyomoye kuri FDLR wa RUD Urunana zagabye igitero mu murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, zigahitana abaturage 14 abandi zikabakomeretsa zikanasahura.

Mu bagabye igitero, 19 bishwe n’ingabo z’u Rwanda, batanu bafatwa mpiri, abandi bakwirwa imishwaro.

Gen Alexis Kagame agendeye kuri ibyo bitero biheruka, kuri uyu wa Mbere yabwiye abaturage ko umwanzi ari umuswa kuko atera abanyantege nke.

Ati “Haduyi ni umuginga. Umuntu w’umuswa wese areba umunyantege nke akaba ariwe atera. Abateye abaturage muri Musanze ni ibigwari kandi ntabwo tuzihanganira ibigwari bishaka guhungabanya umutekano w’igihugu”.

Gen Maj Kagame yavuze ko bibabaje kubona abantu biyita ko barwanya Leta, ariko aho guhangana n’ingabo za Leta bakahuka mu baturage bari kwishakira imibereho bakabica.

Ati “Impamvu nemeza ko haduyi ari umuginga ni uburyo ejo bundi muri Musanze binjiye basanga abahungu b’abasore bari batetse amandazi bashakisha imibereho, babicisha amasuka n’udufuni. Ni nayo mpamvu ingabo zatinze kubimenya kuko nta sasu ryavuze. Nubwo yaba ari umuvandimwe wawe ntacyo yakumarira yica abantu.”

Abafashwe mpiri bo muri RUD Urunana, bavuze ko bari babwiwe ko Imana yaberetse ko bagiye gufata igihugu bakakiyobora.

Gen Maj Alexis Kagame yibajije imitekerereze nk’iyo, avuga ko bitumvikana uburyo warwana ushaka gufata igihugu ngo ukiyobore, nyamara ugahera ku baturage wari kuzayobora akaba aribo wica.

Ati “Igihugu cyatanze amahirwe yo gutahuka abenshi baratahutse barafashwa bamaze kwigeza kure. Abenshi bari mu ngabo z’igihugu dukorana akazi, none abandi bibereye mu mashyamba bategereje kuza kwica abantu n’amasuka. Iyo ni imirwano ki wica abo uvuga ko urwanira? Wumva ushaka kuzaza gufata igihugu uzagifata gute kandi uri kwica abaturage ? Uzayobora abatakiriho se?

Maj Gen Kagame yakomeje avuga ko uzashaka kuza guhungabanya umutekano kwinjira bizamushobokera ariko ingabo z’u Rwanda zitazamwemerera gusubira hanze kuko zihora ziteguye.

Ati “Uwinjira ashobora kuzashaka aho yinjirira kuko ntabwo ingabo ziri hose, ariko gusohoka bizamubera ikibazo gikomeye.

Yaburiye abaturage biha gufasha abagizi ba nabi, ko nabo bitazabahira, abasaba kubicikaho.

Ati “ Hari abaturage bafasha abicanyi kwica abacu, Musanze umuturage wabazanye bakica abana na we yarafashwe, abaturage barimo bamureba n’amarira menshi baramuzi. Ubwo bazaga Busasamana umwaka washize na we yarafashwe, ndasaba abaturage kutaba ikiraro.

Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse na we yagaye abarwanya leta, nyamara yarabagiriye neza bakiga ikaba inafasha imiryango yabo.

Ati “Ni imizimu ibagendamo ntabwo wakwiyumvisha ukuntu umuntu arihirwa amashuri na leta hanyuma akayitura kuyigabaho igitero yica abaturage. Nta gisobanuro wabona kubona umuntu ari mu mashyamba iyo arwanya leta ifasha umugore we n’abana.’’

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu, nibwo mu gasantere k’ubucuruzi ka Kajagari mu Kinigi, aba bagizi ba nabi bishe abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo amasuka n’amakoro bakubitaga abantu mu mutwe.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, abarokotse ikibatsi cy’Ingabo z’u Rwanda bavuze ko ari abo mu mutwe wa RUD Urunana,Umutwe ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya leta y’u Rwanda.

Bavuze ko uwo mutwe uyobowe na General Jean Michel Afurika.Binjiye ku butaka bw’u Rwanda ari 45, bafite imbunda 38 zirimo mashinigani (machine gun) ebyiri, binjira mu Rwanda banyuze mu birunga ku wa Kane ushize bayobowe na Major Gavana (Governor) ufite andi mazina ya Nshimiyimana Elie cyangwa Nshimiyimana Cassien.





  • admin
  • 08/10/2019
  • Hashize 5 years