Habuze umukandida n’umwe muri batatu bari bahanganye wo gusimbuza Dr Dlamini Zuma muri AU

  • admin
  • 18/07/2016
  • Hashize 8 years

Mu nama ya 27 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, iteraniye i Kigali, habuze umukandida n’umwe muri batatu bari bahanganye, wuzuza bibiri bya gatatu bikenerwa ngo umukandida yemererwe kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ni amatora yaberaga mu muhezo agamije gusimbuza Dr Dlamini Zuma wasoje manda ye y’imyaka ine, ariko akaba atarashatse kwiyamamariza manda ya kabiri.

Mu bari bahanganye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64; Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe wigeze kuba Visi Perezida wa Uganda ubu ufite imyaka 61, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinee Equatoriale Agapito Mba Mokuy w’imyaka 51.

Amategeko avuga ko kugira ngo umukandida ahigike abandi bisaba amajwi angana na bibiri bya gatatu by’ibihugu 54 bigize AU, bivuze ko utorwa agomba kubona nibura 36, ariko mu nshuro abakuru b’ibihugu bagerageje kuri uyu wa Mbere habuze n’umwe mu bakandida uyagezaho.

Aya matora yageragejwe inshuro nyinshi, ariko ku nshuro ya kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64 niwe wagize amajwi menshi, 23, ariko nayo ntiyagera kuri bibiri bya gatatu akenewe.

Biteganyijwe ko amatora ataha azaba muri Mutarama 2017, akazabera i Addis Ababa muri Ethiopie ku cyicaro gikuru cya AU, bivuze ko abandi bakandida bashobora gutanga kandidatire zabo.

Umuyobozi wa Komisiyo n’umwungirije baratorwa b’abakuru b’ibihugu, abakomiseri basigaye uko ari umunani batorwe na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, mu bubasha bahabwa n’abakuru b’ibihugu.

Dr Dlamini Zuma

Yanditswe na Muhabura

  • admin
  • 18/07/2016
  • Hashize 8 years