Habineza washakaga kwiyamamariza kuba Umudepite yatangaje benshi kuri Komisiyo y’Amatora

  • admin
  • 12/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Habineza Jean Paul yatunguranye kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora avuga ko agiye kwiyamamariza kuba umudepite, agezeyo yisubiraho ko atagihatanye.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko yakiriye abashaka kuba abakandida bigenga bagera kuri 16, barimo umugore umwe. Muri abo harimo uwitwa Habineza Jean Paul wo mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, wagarutse kuri Komisiyo kuri uyu wa Kane afite impapuro yahawe ajya kwaka imikono abaturage, azanye n’ibaruwa yivana mu bashaka kuba abakandida bigenga.

Kandidatire ya Habineza uzwi ku izina rya Padiri Kadodi, yibukije abantu benshi bari kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora uburyo mu mwaka ushize ubwo hatangwaga kandidatire z’abashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, Barafinda Sekikubo Fred nawe yatunguranye avuga ko ari umukandida.

JPEG - 128.9 kb
Habineza washakaga kwiyamamariza ubudepite yatangaje benshi kuri Komisiyo y’Amatora

Habineza Akigera kuri NEC kuri uyu wa Kane tariki 12 Nyakanga 2018,ubwo yatangiraga kwakira kandidatire, Habineza uzwi nka Simple A aho kuzana kandidatire, yabwiye itangazamakuru ko yikuyemo.

Yavuze ko ubwo yajyaga mu baturage gushaka imikono y’abashyigikiye kandidatire ye, bayimwemereraga ariko bakamubwira ko batazamutora.

Habineza yize ibijyanye n’imyigishirize y’iyobokamana muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda iri ku i Taba mu Majyepfo y’Igihugu.

Habineza yavuze ko ubwo yajyaga mu baturage gushaka imikono y’abashyigikiye kandidatire ye, bayimwemereraga ariko bakamubwira ko batazamutora.

Niyomugabo Albert

MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/07/2018
  • Hashize 6 years