Guverinoma y’u Rwanda yongereye Nkunganire  iyikuba

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, mu kiganiro yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi kuri uyu wa Mbere taliki ya 4 Mata 2022 yavuze ko nubwo ibiciro by’ifumbire byazamutse, Leta itazigera ireka kunganira abahinzi ku biciro by’ifumbire mvaruganda.

Yagize ati “Ibiciro by’ifumbire mvaruganda ku isoko mpuzamahanga byiyongereye cyane bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, zahungabanyije ubwikorezi mpuzamahanga, gihungabanya ubukungu bw’Isi, ibihugu bikora ifumbire nyinshi byagabanyije ku buryo bugaragara iyo byoherezaga ku isoko mpuzamahanga kugira ngo biyifashishe mu kongera umusaruro wabyo, n’izamuka ry’ibiciro bya gaze ikoreshwa nka kimwe mu bikoresho by’ibanze bikenerwa mu ikorwa ry’ifumbire.”

Dr. Ngirente yakomeje avuga ko ibyo bibazo byagize ingaruka ku biciro by’ifumbire bigatumbagira.

Ati: “Iri zamuka ry’ibiciro by’ifumbire ku isoko mpuzamahanga ryatumye ifumbire itumizwa mu mahanga igera mu Rwanda ihenze. Zimwe mu ngero ni uko, ifumbire y’ubwoko bwa NPK yageraga mu Gihugu igura amafaranga y’u Rwanda 710 ku kilo mu 2020, ubu iragera mu Gihugu igura amafaranga y’u Rwanda 1,357 ku kilo, ni ukuvuga ko yazamutse ku kigero cya 91%.

Ifumbire yo mu bwoko bwa UREA yageraga mu Gihugu igura amafaranga y’u Rwanda 639 ku kilo mu 2020, ubu ihagera igura amafaranga y’u Rwanda 1,280 ku kilo, ni ukuvuga ko yazamutse ku kigero cya 100%. Ifumbire yo mu bwoko bwa DAP yageraga mu Gihugu igura amafaranga y’u Rwanda 739 ku kilo mu 2020, ubu igera mu Gihugu ihagaze ku mafaranga y’u Rwanda 1,435 ku kiro, ni ukuvuga ko igiciro cyazamutse ku kigero cya 94%.

Nubwo ibiciro byazamutse gutyo, Guverinoma yahumurije Abanyarwanda kuko yongereye Nkunganire yageneraga abasanzwe muri iyo gahunda.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yatanze urugero ati “Ku ifumbire ya NPK, Guverinoma yishyuriraga umuhinzi amafaranga y’u Rwanda 107 ku kilo mbere y’izamuka ry’ibiciro, ubu imwishyurira amafaranga y’u Rwanda 475 ku kilo, ni ukuvuga ko Guverinoma y’u Rwanda yongereye Nkunganire  iyikuba 4 (344%)  ku ifumbire ya NPK, umuhinzi yishyura gusa amafaranga y’u Rwanda 882 ku kilo aho kuba 1,357 ku kilo, ni ukuvuga ko Guverinoma imutangira amafaranga y’u Rwanda 475 (35%). Ku ifumbire ya UREA, umuhinzi yishyura amafaranga y’u Rwanda 768 ku kilo mu gihe iyo Guverinoma itamwunganira yari kuba yishyura amafaranga y’u Rwanda 1,280, ni ukuvuga ko Guverinoma imutangira amafaranga y’u Rwanda 512 (40%).”

Icyo kiganiro cyibanze kuri gahunda yo kugeza ku baturage inyongeramusaruro zo mu rwego rw’ubuhinzi bw’ibihingwa ngandurarugo na ngengabukungu na gahunda zo kugeza ku borozi inyongeramusaruro zo mu rwego rw’ubworozi.

Hagamijwe gukemura ikibazo cy’ifumbire mvaruganda, u Rwanda ruteganya kubaka uruganda rukora ifumbire mvaruganda. Ikindi abahinzi bakomeje gukangurirwa gukoresha n’ifumbire y’imborera.

Dr. Ngirente ati “Mu rwego rwo kugabanya itumizwa ry’ifumbire mvaruganda mu mahanga, u Rwanda rwatangiye umushinga wo gushyiraho uruganda ruvanga ifumbire (fertilizer blending plant). Imirimo yo kurwubaka yari yaratangiye, ariko idindizwa na Covid-19, ariko tukaba tubizeza ko mu gihe kitari kinini tuzaba dufite uruganda rwacu rukora ifumbire mvaruganda”.

Mu Turere 7 dufite ubusharire bukabije, arit wo Nyamagabe, Nyaruguru, Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Rutsiro na Ngororero hatangwa ishwagara, nayo kuri Nkunganire aho umuhinzi yishyura amafaranga y’u Rwanda 53,5 ku kilo mu gihe yari kuba yishyura 107 iyo Nkunganire itaza kubaho.

Iyi gahunda ya Nkunganire Leta yayishyizeho igamije korohereza abahinzi ndetse n’aborozi kugira ngo babashe gukora neza ubuhinzi n’ubworozi, bitange umusaruro mwiza.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2022
  • Hashize 2 years