Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko amatora ya referandumu azaba ku ya 17 Ukuboza 2015

  • admin
  • 09/12/2015
  • Hashize 8 years

Guverinoma yemeje ko referandumu ku ihindurwa ry’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda izaba ku itariki ya 17/12/2015 ku Banyarwanda bazatorera hanze y’Igihugu no ku itariki ya 18/12/2015 ku Banyarwanda bazatorera mu Rwanda.

Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri ku ya 8 Ukuboza rigaragaza ko guverinoma y’u Rwanda yemeje iteka rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda rigena Umunsi w’Itora rya Referendumu n’icyo igamije.Iyo nama kandi yagennye amatariki Abanyarwanda bazakoreraho itora ry’iyo referandumu.

Mu nama ya Biro Politike yaguye ya RPF yabaye ku Cyumweru ku ya 6 Ukuboza, abanyamuryango babajije perezida Kagame itariki abaturage bazakoreraho referandumu ku ngingo zahinduwe mu itegeko nshinga, nawe abasaba kumubwira itariki bifuza. Minisitiri w’Ubutabera , Johnston Busingye yagaragaje ko bifuza ko referandumu iba mbere y’iminsi mikuru isoza umwaka n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano. Ati”Twatekerezaga ko Inama y’igihugu y’Umushyikirano na Noheri bikwiye kuba referandumu yacu yarabaye,…turifuza itariki 18/12/2015.”

Perezida Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR bakwiye gutegereza ibizava mu nama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Kabiri ku ya 8 Ukuboza. Iyo nama ni yo yemeje ko referandumu izaba ku ya 17 aho ku ba ku ya 18 nk’uko abanyamuryango ba RPF bari babisabye.

Perezida Kagame yavuze ko amatora ya referandumu afite agaciro kanini ku buzima bw’igihugu mu gihe kiri imbere. Yasabye ko abaturage bazitabira amatora ya referandumu ari benshi bishoboka, ndetse avuga ko azagira icyo avuga ku kwiyamamariza manda ya gatatu nyuma yayo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/12/2015
  • Hashize 8 years