Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rufite gahunda yo kuba ahantu heza 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko u Rwanda rufite gahunda yo kuba ahantu heza hatuburirwa imbuto zihingwa zuzuje ubuziranenge bityo rugaha n’ibindi bihugu by’Isi hagamijwe kwihaza mu biribwa.

Byagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024, mu Nama y’iminsi y’iminsi ibiri ya Kongere ya kabiri y’ihuriro ry’abakora imirimo yo gutubura no gucuruza imbuto mu Rwanda.

Ni inama yitabiriwe n’inararibonye ziturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi yose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Rwigamba yabwiye abitabiriye iyo nama ko intego u Rwanda rwigaye yo kwihaza ku mbuto z’ibigori, soya, n’ingano, rwayigezeho mu mwaka wa 2019, aho byahagaritse amafaranga y’u Rwanda miliyari 5, yatangwaga buri mwaka, hatumizwa izo mbuto mu mahanga.

Rwigamba atangaza ko u Rwanda rumaze kwihaza ku mbuto z’ibinyampeke, aho rukomeje gusagurira amasoko yo mu mahanga.

Ati: “Tumaze kwihaza, ku bijyanye n’ingano, soya n’ibigori. n’abatubura imbuto bikorera, batangiye kudusaba impushya zo kugaburira ahandi, nko mu Karere.”

Rwigamba avuga ko hakiri icyuho ku mbuto z’imboga n’imbuto, aho u Rwanda rutarabona izo rukeneye.

Yavuze ko ubu hashyizwe imbaraga mu gukora ubushakashatsi kugira na zo ruzibone ku bwinshi.

Ati: “Ku mbuto n’imboga ni ho hari akazi gakomeye, kugira ngo na ho twihaze”.

Yunzemo ati: “Ku bijyanye n’imbuto n’imboga, hakenewe ubushakashatsi kugira ngo twikorera imbuto zacu.”

MINAGRI itangaza ko urwego rw’ubuhinzi rugira uruhare mu rukomeye mu bukungu bw’igihugu, aho imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NSIR) mu 2023, cyatangaje ko bwagize uruhare rwa 25% ku musaruro mbube w’ubukungu bw’igihugu (DGP). Ni imibare kandi yagaragaje ko kandi Abanyarwanda 64,4% bakora ubuhinzi.

Rwigamba yagaragaje ko kuba u Rwanda rwituburira imbuto, byafashije mu kwikorera izujuje ubuziranenge, bityo umusaruro uriyongera, habaho guhanga n’indwara zibasira ibihingwa, ndetse no kongere ubwirinzi ku mihindagurikire y’ikirere.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abatubura banacuruza Imbuto nziza mu Rwanda (NSAR), Namuhoranye Innocent yavuze ko bakomeje gahunda yo gutubura imbuto nyinshi kugira ngo buri mu muhinzi abone izo mbuto nziza, abatubuzi bakomeje umurego mu gukora imbuto ku buryo bwo kwihaza mu biribwa.

Ati: “U Rwanda ruri mu rugendo rwo kwihaza ku mbuto, rugasagurira n’amahanga, usibye n’ibyo ni mu bucuruzi bugezweho kandi bwunguka cyane kuko abantu bari hejuru ya 60, bari mu buhinzi. Abantu bari mu murongo wo kubishyiramo imbaraga kandi kandi bariyemeje yaba abikorera na Guverinoma y’u Rwanda dufatanyije.”

Mu 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko nyuma y’aho u Rwanda rugize imbuto nziza, zatumye umusaruro w’ibihingwa wiyongeraho 20% mu myaka itanu. Bitewe n’imbaraga zashyizwemo n’inzego za Leta n’abikorera.

Mu myaka 5 ishize u Rwanda rwatumizaga toni zirenga 3000 z’imbuto ziganjemo iz’ibigori, soya n’ingano buri mwaka, gusa kuri ubu mu gihugu imbere hatuburirwa imbuto zirenga toni 9000, ibintu byatumye u Rwanda rukuba inshuri eshatu imbuto zatumizwaga mu mahanga.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/07/2024
  • Hashize 2 months