Guverinoma y’u Rwanda yasohoye raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Niyomugabo Albert
  • 20/04/2021
  • Hashize 4 years
Image

Guverinoma y’u Rwanda yasohoye raporo y’amapaji asaga 600, ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiswe: “Jenoside Yagaragariraga Buri Wese: Uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda”

Ni raporo yakiriwe neza, ikaba yarakozwe n’lkigo cy’abunganizi mu mategeko cya Levy Firestone Muse (LFM) LLP, bisabwe na Guverinoma y’u Rwanda mu 2017.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda (MINAFFET) Dr. Biruta Vincent, yatangarije abanyamakuru ko iyo Raporo itakozwe hagamijwe gukurikirana u Bufaransa mu Butabera, ahubwo yiganje ku kureba uburyo u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo byagaragariraga buri wese ko yarimo gutegurirwa kuzaba.

Yavuze ko iyo Raporo yakozwe n’abahanga mu by’amategeko, idasubizwa cyangwa ngo ivuguruze iherutse gutangazwa na Komisiyo ya Dulcert yakozwe guhera mu mwaka wa 2019 ku busabe bwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Raporo ya Komisiyo ya Duclert yatangajwe mu ntangiriro z’uku kwezi, ikaba yarashyikirijwe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame tariki ya 9 Mata 2021.

Minisitiri Dr Biruta yagize ati: “Iyi raporo ntabwo ari isubiza ya yindi ya mbere, ni raporo zakozwe ku buryo butandukanye, mu bihe bitandukanye, nubwo zakurikiranaga ikibazo kimwe. Iyi Raporo icyo igaragaza cyane ni uko Leta y’u Bufaransa y’icyo gihe, bigaragara ko hari uruhare yagize rwatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishobora kuba, kandi byari byaragaragaye ko iyo Jenoside yashoboraga kuba.”

Yakomeje ashimangira ko izi raporo zombi zuzuzanya, zikaba zifite byinshi zihuriyeho ndetse n’ibyo zitandukaniyeho.

Kimwe mu byo izo raporo zombi zihuriyeho ni uko zemeranya ko hari uruhare rugaragara rw’u Bufaransa mu mateka y’Igihugu cy’u Rwanda, by’umwihariko mu birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ati: “Ni ukuvuga ngo iriya raporo ya mbere iravuga iti rwose hari uruhare rugaragara ndetse ruremereye, iy’uyu munsi ikavuga iti hari uruhare ruragaragara kandi u Bufaransa bwatumye iriya Jenoside ishoboka nubwo byagaragariraga buri wese koyashoboraga kuba.”

Minisitiri Dr. Biruta yatangaje ko Leta y’u Bufaransa yateye inkunga iya Habyarimana Juvénal mu buryo bugaragara, cyane cyane mu bya Politiki n’igisirikare. Mu kwezi k’Ukwakira 1990, u Bufaransa bwihutiye kohereza abasirikare bafashije Habyarimana kurwanya FPR Inkotanyi.

Yavuze ko icyo izo raporo zombi zitandukaniyeho ari uko Raporo yakozwe na Komisiyo ya Duclert igarukira ku byabaye mu 1994, ariko iyakozwe ku busabe bw’u Rwanda ikaba inareba ku byakozwe na Leta y’u Bufaransa nyuma ya 1994, cyane cyane ibikorwa byari bigamije gusibanganya ibenyetso by’urwo ruhare rw’u Bufaransa.

Minisitiri Dr. Biruta yongeyeho ati: “Kimwe navuga ni nk’amagambo yagiye akoreshwa n’abayobozi batandukanye bavuga za Jenoside ebyiri, bazishyira mu bwinshi, n’abumvikanishaga ko hari indi Jenoside yaba yarabaye atari Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Ibyongibyo dutekereza ko byatije n’umurindi abahakana Jenoside ndetse banayipfobya.”

Hakozwe kandi ibindi bikorwa bitandukanye bibangamira Leta y’u Rwanda yagiyeho nyuma ya Jenoside birimo icyo gukurikirana abasirikare bakuru 8 ba RPA Inkotanyi, kikaba ari igikorwa cyatangijwe n’umucamanza Jean-Louis Bruguière kigereka ibyaha bidafite ishingiro kuri abo basirikare.

Umwanzuro wa Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside uvuga ko nubwo bwari bufite amakuru y’uwo mugambi, bwakomeje guha ubufasha intagondwa z’Abahutu zari ku butegetsi mu gihe zateguraga gutsemba Abatutsi bose mu Rwanda ari na byo byavuyemo ko abasaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Abakoze iyo raporo bifuza ko idakwiye kugereranywa cyangwa gufatwa mu buryo bumwe n’iyasohowe ku ruhande rw’u Bufaransa, kuko zakozwe mu bihe bitandukanye, nubwo zivuga ku bintu bimwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr. Bizimana Jean Damascène yashimye impuguke zakoze iyo raporo icukumbura byimbitse uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba ishimangira ko nta buhumyi bwigeze bubaho mu gihe u Bufaransa bwahitagamo gufasha Guvernoma yakoze Jenoside kugera ku ntego yateguwe yo gutsemba Abatutsi.

  • Niyomugabo Albert
  • 20/04/2021
  • Hashize 4 years