Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse gahunda yo kwimura abanyeshuri batatsinze

  • admin
  • 21/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze byamenyerewe nka “promotion automatique/automatic promotion”, aho kuri ubu umwarimu uzagerageza kubikora azajya abiryozwa.

Guhagarika uwo muco byatangiye gushyirwamo ingufu nyuma y’Umwiherero wa 17 w’Abayobozi wabaye tariki ya 16 -19 Gashyantare 2020, wanzuye “guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi.”

Minisiteri y’Uburezi yahise iha amabwirizaibigo by’amashuri ko mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza, umwana agomba kwimurwa ari uko azi gusoma neza, kwandika no kubara hashingiwe ku biteganywa n’integanyanyigisho zo muri icyo kigero k’imyigire n’imyigishirize.

Mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza, gusibiza abanyeshuri bisigaye bikorwa n’akanama gashinzwe gusibiza, kwimura no kwirukana gashingiye kuri raporo yatanzwe n’umwarimu.

Mu gihe umunyeshuri asibiye, urwego rwafashe icyo kemezo, rugaragaza impamvu kandi rugafata ingamba zihamye zatuma arushaho gukora neza mu mwaka w’amashuri ukurikiraho.

Muri icyo kiciro, umwana yirukanwa ari uko afite imyitwarire mibi itatuma akomeza kwigana n’abandi.

Mu kiciro cya kabiri cy’amashuri abanza, mu gihe umunyeshuri arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ntashobore gutsinda ikizamini cya Leta, ahabwa amahirwe yo gusibira kugira ngo azashobore gukora neza mu mwaka ukurikira.

Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu, yatangaje ko guhagarika uwo muco byitezweho kuzamura imyigire y’umunyeshuri n’ireme ry’uburezi muri rusange.

Yakomeje agira ati: “Niba mwarimu afite ishuri abasha gucunga neza, afite n’ibikoresho bya ngombwa ni gute yasobanura uburyo yimuye umunyeshuri nta bumenyi afite? Bizaba ngombwa ko umwarimu wabikoze abazwa impamvu umunyeshuri yimurwa nta bumenyi buhagije afite.”

Gahunda yo kwimura abanyeshuri mu buryo bwa rusange yemejwe mu mwaka wa 2001 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yageragezaga guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, hagamijwe kwimakaza gahunda y’uburezi kuri bose.

Mu myaka igera kuri 19 ishize, hari bimwe mu byo iyo gahunda yafashije kuko umubare w’abata ishuri waragabanyutse cyane, hasigara ikibazo cy’uko abana benshi bagiye bavugwaho kuba barangiza n’amashuri abanza bakemererwa kwiga ayisumbuye badafite ubumenyi buhagije, bityo ireme ry’uburezi rihazaharira.

Minisitiri Dr. Uwamariya yatangaje ko ibyumba by’amashuri 22,505 byatangijwe kubakwa ku mugaragaro mu Gihugu hose ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020, bigiye gufasha mu kugabanya umubare w’abanyeshuri umwarimu ashinzwe gukurikirana, bihe abanyeshuri amahirwe yo kubona ubumenyi buhagije.

Ibyo byumba by’amashuri bizajyanirana no kwinjiza mu mwuga abarimu bashya 29,000 bazatangirana n’itangira ry’umwaka w’amashuri muri Nzeri 2020.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/06/2020
  • Hashize 4 years