Guverinoma ya Zambia yemereye u Rwanda ubutaka
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umubano wayo n’u Rwanda, Guverinoma ya Zambia yemereye u Rwanda ubutaka bwo guhingaho buri ku buso bwa hegitari ibihumbi 10.
Ni ubutaka rwahawe binyuze mu masezerano u Rwanda rwasinyanye na Zambia mu 2022. Icyo gihe Perezida Paul Kagame yari yagiriye uruzinduko muri icyo gihugu, abonana na mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema.
Icyo gihe ibihugu byombi byasinyanye amasezerano mu nzego zinyuranye zirimo ibirebana n’imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, guteza imbere ishoramari, uburobyi n’ubworozi.
Icyakora nubwo hamenyekanye ayo masezerano ntabwo abantu bamenye byinshi mu biyakubiyemo.
Mu kumenya aho iyo gahunda igeze, n’icyo ubwo butaka buteganyirijwe, IGIHE yagiranye ikiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Bugingo Emmanuel yemera ko hari ubutaka u Rwanda rwahawe na Zambia ndetse rwiteguye kububyaza umusaruro.
Ati “Iyo habayeho amasezerano y’imikoranire hari ibyo impande zumvikanyeho. Zambia yatanze buriya butaka kugira ngo hongerwe umusaruro w’ibiribwa. Ntabwo ari ubusabe, amasezerano y’ubuhinzi harimo n’ibindi byinshi bitari ubutaka.”
Icyakora Ambasaderi Bugingo yavuze ko ubwo butaka butarabyazwa umusaruro kuko “buri ahantu hagari” ndetse hari n’ibyo Guverinoma ya Zambia igomba kubanza kuzuza.
Birimo gushyira imihanda aho ubwo butaka buherereye na cyane ko nta yari ihari, ibikorwaremezo by’amashanyarazi kugira ngo ibikorwa byo kuhira byorohe n’ibindi.
Ati “Haracyari imirimo bagomba gukora kugira ngo ubutaka bugaragazwe ndetse Guverinoma ya Zambia iri kubikora.”
Ibyo bikorwa bituma ubwo butaka bukoreshwa icyo bwagenewe nta nkomyi, bizashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
Ibyo bisobanuye ko harimo n’uruhare rw’u Rwanda, ariko bikazamenyekana ubutaka bwamaze gushyirwa mu maboko y’u Rwanda, Ambasaderi Bugingo akavuga ko ari cyo Zambia yabijeje “kuko ibyo bavuga harimo ibisaba ingengo y’imari. Gusa bizaba byarangiye vuba.”
Ati “Ubutaka nibugera mu maboko ya Leta y’u Rwanda, igihugu cyacu kiyobowe neza. Ntekereza ko hazaba uburyo bwo guhuza imbaraga bukabyazwa umusaruro.”
Abajijwe ku bijyanye n’abazabuhinga, niba ari Abanyarwanda bava mu Rwanda bakajyayo cyangwa ababa muri icyo gihugu, uyu muyobozi yavuze ko igihe nikigera inzego zibishinzwe zizazana abo zibona bose bafite ubushobozi kugira ngo bubyazwe umusaruro.
Zambia ni igihugu gikunze kweramo ibihingwa bitandukanye birangajwe imbere n’ibigori, imyumbati, amasaka, ubunyobwa, soya, uburo n’ibindi.
Kuri iyi nshuro Ambasaderi Bugingo yavuze ko ubwo butaka bwahawe u Rwanda ataramenya ikizabuhingwamo ariko “Ubutaka ubwo ari bwo bwose, nyuma yo kubushyikirizwa, abahanga bazasuzuma barebe igishobora kuhera na cyane ko iki gihugu kizwiho kwera.”
Ubwo bari muri Zambia, mu gikorwa cyari cyitabiriwe na Visi Perezida w’icyo gihugu, Mutale Nalumango, Ambasaderi Bukingo yongeye gushimira iki gihugu kuri icyo gikorwa.
Yagararagaje ko ingingo yo kwihaza mu biribwa ari imwe muri gahunda za ngombwa z’iterambere kuri buri gihugu, agaragaza uburyo ari ingenzi kugira ngo ibihugu bifatanye kubigeraho.
Ati “Ku bw’izo mpamvu, munyemerere mbabwire Nyakubahwa Visi Perezida [Mutale Nalumango] uburyo u Rwanda rushimiye Guverinoma ya Zambia ku bwo kuduha hegitari ibihumbi 10 z’ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa by’ubuhinzi.”
Ambasaderi Bugingo yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye mu butyo bwose gutunganya no guteza imbere ubwo butaka mu buryo burufasha kububyaza umusaruro “Mu gihe ibisabwa byose by’igenzi bireba ubuyobozi bwa Zambia byaba byamaze gushyirwa mu bikorwa.”
Icyo cyemezo cyo guha u Rwanda ubutaka ntabwo gikomotse ku busa, kuko u Rwanda na Zambia bikomeje guteza imbere umubano wabyo ushingiye ku bwubahane, gushyigikirana haba mu bihe bibi n’ibyiza n’ibindi.
Nk’ubu hashize iminsi mike u Rwanda rugaragaje igikorwa cyo gushyigikira Zambia nka kimwe mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, kuri ubu bihanganye n’ibibazo by’amapfa byatewe n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.
Ni bibazo byabaye kuva mu Ukwakira 2023, bitewe n’ihindagurika ry’urusobe rw’umuyaga n’ibipimo by’ubushyuhe buturuka mu Nyanja ya Pacifique ibizwi nka El Niño.
Ni amapfa yibasiye igice kinini cya Zambia kuko mu turere 116 tugize iki gihugu gifite ubuso bwa kilometero kare 752.614, utugera kuri 84 twugarijwe n’icyo kibazo.
Muri bwa bufatanye no gushyigikirana, Guverinoma y’u Rwanda yahaye iki gihugu inkunga ya toni 1000 z’ibigori, mu buryo bwo gufasha Zambia kuramira ubuzima bw’abantu benshi mu bice bitandukanye byazahajwe n’amapfa
Ubwo Perezida Kagame yari yagendereye mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubfufatanye mu nzego zitandukanye
Mu 2022 u Rwanda na Zambia byasinyanye amasezerano mu nzego zirimo imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, guteza imbere ishoramari n’ibindi
U Rwanda ruherutse gutera inkunga y’ibigori Zambia
Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Bugingo Emmanuel ubwo yagaragazaga impamvu yatumye u Rwanda rufatanya na Zambia mu guhangana n’amapfa yugarije iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyepfo