Guverineri w’Intara y’uburasirazuba yikomye abayobozi b’uturere badakorana n’Itangazamakuru

  • admin
  • 13/06/2017
  • Hashize 7 years

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yavuze ko agiye guhagurukira bamwe mu bayobozi b’uturere banga gutanga amakuru igihe baba bayasabwe n’abanyamakuru. Ibi Guverineri Kazayire Judith yabigarutseho mu biganiro bigamije kunoza imikoranire y’Itangazamakuri, Polisi nmdetse n’Intara y’Uburasirazuba muri rusange byahuje ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba, Inzego za Polisi y’Igihugu ndetse n’Urwego rw’Itangazamakuru ryigenzura RMC.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abanyamakuru bakorera muri iyi Ntara y’Uburasirazuba harimo kuba benshi mu bayobozi b’uturere bakomeje kuba ba nyirabayazana mu kudatanga amakuru. Ibi kandi bikajyana no kuba bamwe muri ba Meya b’uturere batajya bemera ko mu karere hari undi muyobozi ushobora kuvugana n’itangazamakuru, ibintu usanga bigora itangazamakuru mu kugera mu makuru baba bakeneye ku buyobozi.

Hakizimana Youssuf Umunyamakuru ukorera kimwe mu bitangazamakuru bikorera hano mu Rwanda yagize ati “Hari ikibazo dukunze guhura nacyo hano muri iyi Ntara aho usanga nk’umuyobozi bw’akarere yanga gutanga amakuru aho usanga bamwe ubahamagara ko ubakeneye bakakubwira ko nta mwanya bafite bari mu nama. Ikindi kibazo ni aho usanga umuyobozi w’akarere adaha uburenganzira abandi bakozi mu kuba batanga amakuru aho bavuga ko umuvugizi w’akarere aba ari Meya wenyine

Hakizimana Youssuf agaragaza biumwe mu bibazo itangazamakuru rihura nabyo mu kazi ka buri munsi

Ikindi kibazo cyagaragajwe n’abanyamakuru batandukanye muri iyi Ntara ni ukuba bamwe mu baturage iyo baganiriye n’Itangazamakuru bigera nyuma umuyobozi akazana iterabwoba kuri abo baturage, aho usanga umunyamakuru amara kuva gutara amakuru mu Murenge hanyuma yamara kuhava umuyobozi w’umurenge agahita akoresha inama igamije gutera ubwoba bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru

ICP Theos Badege,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda nawe wari uhagarariye Polisi muri ibi biganiron yavuze ko kugirango umutekano ugerweho abayobozi b’inzego zibanze bakwiye gushyira imbaraga mu ihanahana makuru kandi nta yindi nzira yoroshye itari iyo gukorana n’itangazamakuru.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Kazayire Juth yavuze ko abayobozi bagiye kongera imbaraga mu mikoranire myiza n’’itangazamakuru

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Kazayire Judith wagaragaje ko kuba umuyobozi yakorana n’itangazamakuru byafasha mu kwimakaza imiyoborere myiza cyane ko na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ajya afata umwanya akaganira n’itangazamakuru mu rwego rwo kurebera hamwe aho igihugu cyacu kerekeza.

Guverineri Judith yagize ati “Ubusanzwe twe nk’abayobozi dusabwa gutanga amakuru kandi niko itegeko ribigena kimwe n’uko na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ajya abikora, rero nk’umuyobozi udatanga amakuru ndumva ngewe nka hano muri iyi Ntara yacu ngiye kubikurikirana byaba nkareba ahari ayo makosa akaba yakosorwa”

Ku kuba hari abaturage batangaza amakuru abayobozi bagasubira inyuma kubihanangiriza, Guverineri Judith yamaganye abo bayobozi ndetse akaba yavuze ko abaturage bagomba gutanga amakuru mu bwisanzure kandi n’umunyamakuru akagera ku makuru nta zindi nzitizi ari naho yahereye avuga ko ari ikintu agiye kwikurikiranira nk’umuyobozi w’Intara.
Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege
Inzego zinyuranye zari zitabiriye ibi biganiro

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 13/06/2017
  • Hashize 7 years