Guverineri Mufulukye yeretse abakobwa ibintu 4 by’ingenzi bizababera inzira y’ibyo bashaka kugeraho

  • admin
  • 08/11/2018
  • Hashize 5 years

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yasabye aba banyeshuri kwirinda kwiyandarika bishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato anabereka ibintu 4 by’ingenzi bizababera akabando bazasindagiriraho bagera ku byo bashaka kugeraho.

Ibi yabigarutseho mu bukangurambaga bwaberega mu rwunge rw’amashuli rwa Saint Aloys i Rwamagana, kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018, bugamije gukangurira abana b’abakobwa kwigirira icyizere bakirinda ababashuka babashora mu ngeso mbi.

Guverineri Mufulukye yabwiye aba bangavu bari bitabiriye ubwo bukangurambaga ko ntawukwiye kwiyandarika bishora mu mibonano mpuzabitsina n’izindi ngeso mbi kuko ejo hazaza hari mu biganza byabo.

Yagize ati “Kutagira ababyeyi ntabwo bikwemerera kwiyandarika ngo wiyangize kuko nanjye ubabwira ntabwo narezwe n’ababyeyi bambyaye. Gusa nahisemo gutekereza neza, niha intego kuko nta wundi waguhitiramo icyerecyezo cy’ubuzima bwawe atari wowe ubwawe”.

Yakomeje agira ati “Ejo hazaza hanyu heza, hari mu biganza byanyu.Mwirinde kwishora mu mibonano mpuzabitsina mukiri bato,kuko ushobora kwishimisha akanya gato bikakwangiriza ejo hazaza hawe hose”.

Mufurukye yaberetse ibintu 4 by’ingenzi bishobora kubabera akabando k’ibyo bashaka kugeraho mu buzima bwabo badaciye mu nzira zibateza ibyago.

Yagize ati”Mu buzima ibintu bine by’ingenzi; ni ukugira intego y’ibyo ushaka kugeraho, kugira ubumenyi buzagufasha kubigeraho, Kugira ubushake n’umurava bigufasha kurenga inzitizi, ndetse no kugira ikinyabupfura.”

Mu mpanuro yabahaye zibaherekeza mu gihe bagiye kujya mu biruhuko bisoza umwaka,yababwiye ko aho bagiye bagomba kuzaba abarimu b’abo bagiye gusangayo.

Ati “Mugiye kujya mu biruhuko, izi nyigisho muzagende muzigishe bagenzi banyu batabashije kuba bari hano. Muzababere abarimu ndetse munatangire kwitoza kuba abayobozi mukiri bato”.

Guverineri Mufulukye yasabye kandi ababyeyi kutitwaza inshingano nyinshi bavuga ko bafite ngo bateshuke ku nshingano zabo zo kwita ku burere bw’abana babo.Bityo mu gihe gito baba bafite, babjye bakibyaza umusaruro bamenya uko abana babo babayeho,amakuru yabo ku ma shuri,ibyo babakeneyeho n’ibindi bitandukanye mu rwego rwo kubacungira umutekano w’ibyabagusha mu makosa.


Umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali n’Intara y’Uburasirazuba Maj. Gen. Mubarak Muganga yabasabye kumva, no kumvira kandi bakumva neza anabasaba kwirinda kugendera mu bigare

Mufulukye Fred yasabye aba banyeshuri kwirinda kwiyandarika bishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato

Ababyeyi basabwe kutitwaza inshingano nyinshi bakunze kuvuga ko bafite ngo bateshuke ku nshingano zabo zo kwita ku burere bw’abana

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 08/11/2018
  • Hashize 5 years