Guverineri Gatabazi yavuze ko hari umuyobozi w’akarere wamunaniye ufite ingeso mbi yo kutitaba telefoni

  • admin
  • 04/01/2020
  • Hashize 5 years
Image

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yanenze bamwe mu bayobozi banga gutanga amakuru rimwe na rimwe bakanga kwitaba telefoni, avuga ko ingeso yo kudatanga amakuru ku muyobozi ari kimwe mu bidindiza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi Guverineri Gatabazi yabivugiye mu nama yamuhuje n’abanyamakuru tariki 31 Ukuboza 2019, aho yasubizaga ikibazo umunyamakuru yamubajije ku bayobozi bamwe na bamwe banga kwitaba telefoni z’abanyamakuru ndetse n’izindi muri rusange.

Guverineri Gatabazi yavuze ko kutitaba telefoni kw’abayobozi, akenshi biba bishingiye ku bibazo baba bifitiye binyuranyije n’imikorere myiza ijyanye n’inshingano zabo.

Yavuze ko we ubwe atajya ava ku murongo n’iyo ari mu kazi kamuhugije. Ngo iyo asoje ako kazi areba muri telefoni akavugana n’abamushatse kugira ngo yumve icyo bamushakiraga.

Agira ati “Ubu ndi hano uwampamagaye yambuze kuko nta telephone mfite hano, ariko aho nayishyize iri ku murongo. Ninsubira kuri telefoni ibyo ari byo byose abambuze ndabashaka”.

Akomeza agira ati “Gusa abayobozi duhamagarwa n’abantu benshi, hari ubwo nsanga abanshatse ari igihumbi, sinahamagara abantu igihumbi ngo mbishobore, ariko duhe agaciro umuntu uduhamagaye hari ubwo aba yahuye n’ikibazo gikomeye cyakemurwa n’umuyobozi”.

Guverineri Gatabazi yasabye abayobozi kujya bitaba telefoni kuko iyo banze kwitaba hari byinshi bipfa bijyanye n’inshingano zabo, ababwira ko gukorana n’itangazamakuru biri mu bizamura imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage bayobora.

Hari urugero yatanze rw’umwe mu bayobozi b’uturere atashatse kuvuga amzina ye n’akarere ayobora ufite ingeso yo kutitaba telefoni, ngo nawe mu bihe binyuranye iyo amushatse aramubura.

Agira ati “Ntangazwa n’abayobozi bimana amakuru, Hari umu Meya umwe twaganiriye muri iyi minsi, ndamubwira ngo ndaguhamagara nanjye nkakubura, ntunampamagare nyuma yaho ngo umbwire ko wabonetse.Bagenzi banjye dufate abanyamakuru nk’abafatanyabikorwa ba mbere, abanyamakuru batabayeho ibyo dukora ntaho byagera. Uzi ko umunyamakuru umwe ashobora gutangaza ikintu cyari butware miliyoni 100 kugira ngo kigere ku baturage, akakivuga mu ijambo rimwe”!

Muri iyi nama abayobozi b’uturere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru bari bayitabiriye basezeranyije Guverineri Gatabazi ko bagiye guhindura imikorere bakarushaho gukorana n’itangazamakuru nabo ubwabo bemeye ko harimo icyuho, baharanira kurushaho gukemura ibibazo bibangamiye abaturage muri iyi ntara.

JPEG - 170.2 kb
Guverineri gatabazi yavuze ko ijambo rimwe ry’umunyamakuru agejeje ku baturage rishobora kugura miliyoni 100 z’amanyarwanda
JPEG - 195.9 kb
Abayobozi b’uturere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru bari bitabiriye inama nabo ubwabo bemeye ko iyo ngeso yo kutitaba amatelefoni yabaritsemo
JPEG - 170.4 kb
Abanyamakuru bakorere ibitangazamakuru bikorera mu ntara y’Amajyaruguru bari bitabiriye iyo nama

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/01/2020
  • Hashize 5 years