Guverineri Gatabazi arahumuriza abaturage bagizwe ibikange n’abayobozi

  • admin
  • 17/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Kuba hakiri abayobozi bagendana ibiro by’amakoperative mu mifuka yabo n’abanyereza imitungo y’abagize koperative ni zimwe mu mbogamizi amakoperative mu ntara y’amajyaruguru agihura nazo,ariko ibi ngo bikaba bigiye kuvugutirwa umuti mu minsi ya vuba.

ushinzwe iby’amakoperative muri iyi ntara avuga ko hakiri imbogamizi zikomeye ari nayo mpamvu basaba ubufasha.

Yagize ati:” kugeza ubu amakoperative arabarirwa kuri 8562 ariko umunsi ku munsi niko agenda yiyongera kuko dutanga ibya ngombwa buri munsi ku makoperative mashyashya,ikindi tutareka kuvuga ni uko ubwinshi dufite bw’amakoperative bungana n’ibibazo biyagaragaramo ,RCA nk’urwego rushinzwe amakoperative rukaba rusaba ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo ibibazo byo mu makoperative bikemuke,nk’ikibazo cyo gukurikirana no gukorera mu mihigo ku makoperative,gushyiraho ibipimo byafatirwaho mu kwesa no guhigura imihigo,kudatanga raporo ku makoperative,kudakoresha ikoranabuhanga mu makoperative,kutagira aho amakoperative akorera aho abayobozi bamwe bayagendana mu mifuka yabo,amahugurwa,kutagira abakozi nabo bafite ugaasanga nta masezerano afatika bafitanye.

Governer Jean Marie Vianney GATABAZI ,ahamagarira abaturage kwibumbira mu makoperative naho abayobozi barigisa ibyabo bikaba bitazabahira kuko ubuyobozi bunyuranye bugiye kujya bubakurikirana.

Atangiza ku mugaragaro gahunda y’inama ku iterambere ry’amakoperative mu ntara y’amajyaruguru,umuyobozi w’iyi ntara Hon. Jean Marie Vianney GATABAZI,yavuze ko abaturage bagizwe ibikange bakwiriye gusubiza agatima impembero,bakajya bavuga ibibazo bahura nabyo,ndetse haba n’abayobozi babo bakajya babavuga bagakurikiranwa kugira ngo abaturage bagirire icyizere igihugu cyabo.

Yagize ati:”abaturage bamwe usanga baragizwe ibikange n’abayobozi bacunga amakoperative nabi ariko ibi bikwiriye gucika, iyi mvugo tuyijyane mu karere,tuyijyane no mu makoperative,kugira ngo abantu bitabire amakoperative,naho abafatwa bibye abaturage muri koperative bwacya bagafungurwa bigiye gucika nabyo”.

Governer GATABAZI kandi yanenze abantu baza mu nama na rupapuro cyangwa agenda bitwaje yo kwandikaho aho yagize ati:”ugasanga umuntu ari mu nama nta gapapuro nta agenda yo kwandikaho yitwaje ese uwo muntu afite ubushobozi bwo gufata mu mutwe cyangwa baba bibereye muri telephone gusa?Ugasanga umuntu aje mu biro aje kukugezaho ikibazo telephone irasnnye arayitabye,ugategereza ko arangiza kuvuga ngo umukemurire ikibazo ubwo se turava he turajya he?”

Governer GATABAZI,ko bidakwiye ko umuturage abaza Nyakubahwa Perezida wa Republika ikibazo kijyanye n’amakoperative kandi buri rwego rufite umuyobozi wagombye kuba yakemura haba kuva ku mudugudu,kugeza ku rwego rw’intara.

Yasoje asaba ko iyi nama yaba imbarutso ku iterambere ry’amakoperative mu ntara y’amajyaruguru.

Ni inkuru yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

  • admin
  • 17/10/2017
  • Hashize 7 years