Guverineri Bosenibamwe yagarutse kuri ba bihemu badindiza gahunda ya Gir’Inka Munyarwanda

  • admin
  • 12/06/2016
  • Hashize 8 years

Bosenibamwe Aime, Umuyobozi w’Inatara y’Amajyaruguru yifatanije n’Abayobozi, Abavuga rikijyana, hamwe n’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rulindo mu gikorwa cyo gutanga Inka y’Akaguru cyabereye muri aka Akarere kuri Uyu wa 10 Kanama, Uyu muyobozi yagarutse kandi anenga cyane abayobozi bafite umuco wo kwiheraho no kwigwizaho muri gahunda ya Gir’Inka igenewe umuturage utishoboye bigatuma badafasha Perezida wa Repubulika Paul Kagame guhigura Umuhigo yahigiye Abanyarwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga Inka y’Akaguru muri aka karere ka Rulindo, Bosenibamwe yagize ati: “Abaturage bacu ni abana beza, Abanyarulindo aho bari hose bityo rero niinshingano z’Ubuyobozi bw’Akarere bufatanije n’inzego z’ibanze kurinda izi nka kugirango zitazibwa hari ab’Inda nini bashaka kurya utwabo bakarya n’utw’abandi aho abantu bashatse kungukira muri gahunda ya gir’inka igenewe abatishoboye hanyuma bo bakiheraho nk’uko hari abayobozi bamwe tumaze gufunga haba ab’Utugari n’Ab’Imidugudu bazira kwigwizaho inka zagakwiye guhabwa wa muturage utishoboye ibi kandi byanduza isura y’akarere ninayo mpamvu abayobozi mubifite mu nshingano kurinda izi nka mukazishyikiriza abazigenewe”. Aha kandi Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abaganga b’amatungo muri aka karere kuzajya bakomeza kuba hafi y’abaturage bahabwa inka kugira ngo bakurikirane izi nka zihabahabwa zororwa neza mu buryo buhesheje icyubahiro umuco Nyarwanda.

Iyi gahunda y’Inka y’Akaguru ni gahunda y’umwihariko muri aka Karere ikaba yaraje mu rwego rwo kunganira Gir’inka Munyarwanda, biteganijwe ko iyi gahunda izakomeza kubaho muri aka karere nk’uko abafatanyabikorwa b’akarere ka Rulindo babyemereye Ubuyobozi bw’Aka karere ndetse bikaba byashimangiwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu bwana Mulindwa Prosper ubwo yamurikiraga abitabiriye iki gikorwa cyo gutanga Inka y’Akaguru raporo y’izo bamaze gukusanya zigera kuri 970.










Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/06/2016
  • Hashize 8 years