Guverineri Bosenibamwe Aime yikomye Miss Kundwa Doriane ngo ntakintu yakoreye Intara ye

  • admin
  • 02/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Miss Kundwa Doriane, kimwe n’abandi bakobwa bose bajya bitabira amarushanwa ya Miss Rwanda ariko bagahindura Uturere n’Intara bavukamo bakajya guhagararira izindi Ntara, ngo bagiye gufatirwa ingamba zikomeye kuko ngo ntakintu na kimwe bageza ku Ntara baba biyamamarije nk’uko umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime abitangaza.

Ubusa Miss Kundwa Doriane yavukiye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Mujyi wa Kigali. Yahagarariye Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2015 atahavuka ndetse ahabwa ikamba. Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buhamya ko nta kintu kidasanzwe Kundwa Doriane yabamariye nk’umukobwa wiyamamazaga avuga ko avuka muri aka gace.

Bosenibamwe Aime ukomeje kuvuga ko Kundwa Doriane ntakintu yamariye Intara y’Amajyaruguru:Photo Internet

Guverineri Bosenibamwe Aime yabwiye Samedi Détente cya Radio Rwanda ko Kundwa Doriane yabavangiye, bumvaga yaragombaga kuhakorera ikintu cyihariye ariko yarinze asoza manda ye batamuciye iryera. Yagize ati “Wawundi w’ubushize ngira ngo ntabwo yigeze agaragara, ntabwo yakoze ibitangaza. Kundwa Doriane yaratuvangiye, yaje kwiyamamaza aha uretse ko ari Umunyarwandakazi nicyo cya ngombwa, ariko iyo ari irushanwa tugomba gushyigikira abacu mbere y’abandi bose.”

Bafashe ingamba zo kujya bashyigikira abakobwa bavuka muri iyi Ntara kugira ngo nibatorwa bazafatanye n’ubuyobozi kwesa imwe mu mihigo ari nacyo gishyizwe imbere.

Muri iyi ntara bazajya batora Nyampinga mu bigo by’amashuri yisumbuye no mu mirenge mu rwego rwo kumenyereza abakobwa no gutegura bazabaserukira muri Miss Rwanda. Ati “Mu myaka itatu iri imbere tuzaba dufite abakobwa benshi bashobora guhatana nka ba Nyampinga , bafite indangagaciro, b’abayobozi beza.”

Kundwa Doriane wemezako ibyo ashinzwe aribyo yakoze:Photo Internet

Kuru ruhande rwe Miss Kundwa Doriane we ashimangira ko nta na kimwe yakoreye intara yiyamamarijemo ngo yumva nta nshingano yari afite zo kuhakora ibikorwa byihariye.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/02/2016
  • Hashize 8 years