Gutura heza ni byo nifuriza abantu bose badafite aho gutura- Perezida Kagame
- 03/07/2019
- Hashize 5 years
Perezida wa Repubulika Paul Kagame,yavuze ko yifuriza abatuye habi bose kuhava, ariko ko umuvuduko wo kubavanamo uzaterwa n’amikoro ndetse n’uburyo abamaze gutura heza bazaba bitwaye .
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu 03 Nyakanga 2019 aho yatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Karama wubatswe mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge mu mujyinwa Kigali.
Ataha uwo mudugudu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko yifuriza abatuye habi bose kuhava, ariko ko umuvuduko wo kubavanamo uzaterwa n’amikoro ndetse n’uburyo abamaze gutura heza bazaba bitwaye.
Asaba abaturage bahawe inzu zo kubamo kuzifata neza ndetse no kwifata neza ubwabo bagira isuku, kugira ngo batadindiza ingamba zo guteza imbere imibereho.
Perezida Kagame yagize ati ”Gutura heza ni byo nifuriza abantu bose badafite aho gutura, ariko umuvuduko uzaterwa n’amikoro hamwe n’uburyo abahawe ibi bikorwa babifata neza ndetse n’uburyo bifata neza nabo ubwabo”.
Yasabye abaturage batujwe muri uyu mudugudu kuzafata neza inzu bahawe, ariko bakanifata neza ubwabo, bakagira isuku n’imibereho myiza.
Ati “Birabanza bigahera ku bari muri ayo macumbi ko babanza bakayafata neza ubwabo. Amacumbi ntakabasenyukireho, muba mufite icyo mwakora ngo amacumbi atabasenyukiraho, wawundi wabonye icumbi agasubira aho yari ari, ibyo mubifite mu bushobozi bwanyu.
Namwe mukwiye kwifata neza ubwanyu, ntabwo wafata ikintu neza, utarifata neza ubwawe. Harimo amazi meza, mushobora kuyakoresha mu kuyanywa, kuyatekesha, ntimukibagirwe no kuyakaraba. Nibyo navugaga ko ibindi byose utabifata neza utihereyeho”.
Perezida Kagame kandi yasabye abaturage ko kugira ngo Kwibohora bigerweho neza, ibivugwa byose bigomba guhsyirwa mu bikorwa kuko ariw rwo rugamba Abanyarwanda bafite rwo kurwana.
Yagize ati “Abenshi hano ntimwemera Imana? Mwibwira ko Imana yaremye isi, ariko u Rwanda na Afurika ikabiremera guhora bisabiriza? Mu nyigisho zanjye zo kwemera Imana ibyo ntabwo birimo.
Mu nyigisho jye nzi zo kwemera, ni ukuvuga ngo muri wowe, muri jyewe harimo ubushobozi, uburenganzira, bwo kumera neza nk’uko abantu bakwiye kuba bamera neza aho baba bari hose”.
Mukangira Maria, umwe mu baturage batujwe mu mudugudu wa Karama, yavuze ko yari atuye mu manegeka, hagati ya Ruhurura ebyiri, kuburyo iyo imvura yagwaga yose yamunyagiraga n’abana be.
Yashimiye Perezida wa Repubulika kubw’inzu nziza yahawe, avuga ko ubu agiye kuva mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe yari arimo, akajya mu cya gatatu.
Ati “Umunsi umwe nagiye ahubakwaga izo nzu, narazitegereje ndaturika ndarira! Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, wampaye inzu nziza cyane y’icyitegererezo, wakoze cyane, nzahora nkubaha uri umubyeyi wanjye. Nabaga mu cyiciro cya kabiri, ubu ndahita njya mu cya gatatu, kugira ngo ubufasha mwampaga buhabwe n’abandi”.
Uwo mudugudu wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari umunani,watujwemo imiryango 240 igizwe n’abari batuye mu manegeka ndetse n’abandi baturage batishoboye.
Ni umudugudu ugizwe n’inzu zo guturamo, ukaba kandi urimo ibyangombwa byose bikenerwa mu buzima bwa buri munsi nk’amashuri (inshuke, abanza n’ayisumbuye), isoko, ivuriro n’ibindi.
Chief editor/MUHABURA.RW