Gutangira kw’amashuri muri Nzeri birashoboka? Dore uko abantu batandukanye ba byumva

  • admin
  • 12/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko gufungura amashuri cyaba ari kimwe mu bigaragza uko abantu bakwiye kwitoza kubana na koronavirusi,hari abandi bavuga ko ngo bikwiye kwitonderwa kugira ngo bidatiza umurindi icyorezo cya COVID19.

Hashize amezi 5 amashuri afunzwe kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19. Hari abaturage bavuga ko bitewe n’imiterere y’iki cyoreze amashuri yakomeza agafunga kugeza gicisihije make.

Bamwe mu banyeshuri n’ababyeyi babona ko uko byagenada kose abantu bakwiye kwitoza kubana n’ iki cyorezo. Aba bavuga ko amashuri akwiye kufungurwa.

Impuguke mu burezi Padiri Dr Fabien Hagenimana akaba n’Umuyobozi wa Kaminuza ya INES Ruhengeri asanga igihe kigeze ngo amashuri afungurwe kuko ngo ntawamenya igihe kizarangirira. Akitsa cyane kuri za kaminuza, aho kwirinda iki cyorezo bishoboka kuko abazigamo ari abantu bakuru.

Icyakora Dr Emmanuel SIBOMANA umusahakashatsi mu burezi avuga ko hakiri kare kuba amashuri yafungurwa bitewe n’uko hari byinshi bikeneye gushyirwa ku murongo.

Kuva taliki ya 14 Werurwe 2020 mu Rwanda umuntu wa mbere agaragayeho icyorezo cya COVID 19 abaturage basaga ibihumbi 2 bamaze kucyandura, muri bo abasaga 1300 baragikize mu gihe kugeza ku wa 10 Kanama cyari kimaze guhitana 7.

Gusa kuva tariki ya 5 Kanama kugeza tariki ya 10 Kanama umubare w’abandura koronavirusi wagiye ugabanuka ugereranyije n’iminsi yabanje, aho impuzandengo igaraagza ko abanduraga ku munsi ari 9.

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukaza ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19, yagiye ifata ingamba z’agateganyo mu korohereza buri wese kumenya ikerekezo n’ikizere gihari gishingiye ku miterere y’uko icyo cyorezo gihagaze.

Hashize igihe kirenga ku mezi abiri abagize Guverinoma bemeje ko bidashoboka ko amashuri yisumbuye na Kaminuza yatangira mbere y’ukwezi kwa Nzeri 2020. Icyo gihe mu Rwanda imbere hari hataragaragara ubwandu butahurwa mu baturage, ababonekaga bari biganjemo abatahuka bavuye mu mahanga ndetse n’abashoferi b’abakamyo.

Mu ntangiriro za Kamena ni bwo ibintu byahinduye isura, hatangira kuboneka ubwandu bushya mu baturage; ubwa mbere batahuwe i Rusizi, bakomereza mu Mujyi wa Kigali, Kirehe, Ngoma, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Rutsiro n’ahandi.

Abanyarwanda batandukanye bagiye bibaza ku buryo gufungura amashuri bizashoboka, n’ingamba zihari mu gutegura ko abanyeshuri bongera guhurira mu mashuri aho bisaba imbaraga n’ubushobozi bidasanzwe mu kubafasha kwirinda iki cyorezo gisya kitanzitse iyo kigeze ahahurira abantu benshi.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bagaragaje impungenge z’uko ukurikije imiterere y’icyorezo cya COVID-19 n’uburyo gikomeje gutahurwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, abanyeshuri nibaramuka bemerewe gufungura mu kwezi kwa Nzeri nk’uko abenshi babyumvise, bashobora kuzanduzanya icyo cyorezo mu gihe hatarashyirwaho ingamba zihamye zafasha mu kwirinda.

Bagarutse ku mbogamizi ku mashuri ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yagaragazaga imiterere y’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, ingorabahizi zigihari mu kukirwanya ndetse n’ingamba zihamye Leta y’u Rwanda yafashe mu gukumira ikwirakwira ryacyo.

Abadepite bashimye ubufatanye bukomeje kurangwa hagati y’inzego za Leta, abaturage n’abandi bafatanyabikorwa mu guharanira ko iki cyorezo cyafungirwa amayira rugikubita, ariko bavuga ko mu gihe benshi biteze ko amashuri azafungurwa muri Nzeri, nk’uko byagiye bitangazwa mu myanzuro y’Inama z’Abaminisitiri itandukanye, hari impungenge z’uko Leta itarashyiraho imyiteguro ihagije mu kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 hagati y’abanyeshuri ubwabo ndetse n’abarimu.

Depite Pierre Claver Rwaka yagize ati: “Iyo ubajije abana bakubwira uburyo bakumbuye bagenzi babo bigana n’uburyo bazabahoberana urugwiro amashuri natangira, ngewe mfite impungene kuri bariya bana igihe bazaba basubiye ku ishuri mu kwezi kwa Nzeri.”

Yakomeje abaza Minisitiri w’Intebe ingamba Guverinoma y’u Rwanda yamaze gufata mu kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, zishobora guturisha imitima y’ababyeyi kuri izo mpungenge.

Depite Dr. Frank Habineza asanga igihe cyatanzwe ari kigufi cyane agendeye ku gihe cyatanzwe cy’uko amashuri azatangira muri Nzeri kandi Leta ivuga ko COVID-19 izaramba, ndetse n’ibikorwa byo kubaka amashuri bikazaba bitararangira ahenshi mu gihugu.

Yunzemo agira ati: “Ukurikije uko iki cyorezo gihagaze mu Gihugu kugeza ubu, ntekereza ko mu kwezi kwa Nzeri haba hakiri kare cyane gufungura amashuri kubera ko byashyira mu kaga abanyeshuri. n’abarimu”

Depite Suzana Mukayijori na we ati: “Kwambara agapfukamunwa no guhana intera ya metero birakorwa ahantu hose nk’imwe mu ngamba zo kwirinda. Ni gute Leta izaharanira ko izo ngamba zubahirizwa mu mashuri mu rwego rwo kurinda abana bacu””

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yavuze ko Guverinoma itigeze itangaza ko amashuri azatangira muri Nzeri, ahubwo yashimangiye ko adashobora gutangira mbere y’uko kwezi, akomoza no ku kuba hagomba kubanza gushyiraho ingamba n’amabwiriza bishyigikira ifungurwa ry’amashuri ridaha urwaho icyorezo.

Ati: “Ifungurwa ry’amashuri rizashingira ku busesenguzi bw’inzego z’ubuzima. Ntituvuga ko amashuri agomba gufungurwa muri Nzeri byanze bikunze, ahubwo twatangaje ko adashobora gufungura mbere ya Nzeri dukurikije uko twabonaga imiterere ya virusi mu Gihugu. Kwari ugufasha abafatanyabikorwa mu burezi bose kwitegura bashingiye kuri icyo gihe, bazi ko amashuri adashobora gufungura mbere ya Nzeri.”

Yakomeje avuga ko mu kwezi kwa Kanama hagati ari bwo Guverinoma izongera kureba imiterere y’icyorezo mu Gihugu, ikanagenzura niba bikiri ngombwa ko amashuri yatangira muri Nzeri cyangwa hakongererwa igihe cyo kwitegura bihagije.

Yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda izi impungenge zose zijyanye n’uko icyorezo gishobora kubonera urwaho mu ifungurwa ry’amashuri, bityo izafata imyanzuro ikwiye mu gihe gikwiye.

Umwanzuro wo gufunga amashuri wafashwe tariki ya 14 Werurwe, igihe umuntu wa mbere yatahurwaga mu Rwanda, bituma ku wa 16 Werurwe abanyeshuri bose boherezwa mu miryango yabo mu rwego rwo kwirinda ko amashuri yaba indiri y’icyo cyorezo.

Tariki ya 1 Gicurasi ni bwo Inama y’Abaminisitiri yateranye igafata imyanzuro itandukanye ijyanye no kwirinda ndetse inashimangira ko amashuri adashobora kuzemererwa gufungura mbere ya Nzeri 2020.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 12/08/2020
  • Hashize 4 years