Gushaka kwiba Leta miriyoni 380 byatumye bambara amapingu.

Umugabo n’umugore bakora akazi k’icungamari batawe muri yombi bashinjwa gushaka kwiba Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (RRA) amafaranga arenga miliyoni 380.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro kirabashinja kuba barakoranye n’Umucuruzi ukoresha imashini itanga inyemezabwishyu (EBM), ikoresha izina rya sosiyete ya baringa yitwa ‘Materiaux de construction des Anges’, ku buryo umusoro utageraga kuri RRA, nyamara bo bakaza kwishyuza umusoro ku nyongeragaciro VAT.

Nubwo aba babiri bashinjwa bahakana ibyaha bashinjwa, Polisi iremeza ko uyu mugore ari we wagiye kwerekana aho iyo mashini iri mu Karere ka Kamonyi, ariko inzego z’umutekano zisanga. Umunyekongo wayikoreshaga yamaze kujya muri Congo Kinshasa.

Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora, Drocelle Mukashyaka, yasobanuye ko ubu ari uburyo bushya mu kunyereza umusoro ku nyongeragaciro . Src:izuba

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe