Gukorera mu makoperative nibwo buryo bwafasha abanyarwanda guhashya ubukene-Goverineri Mufuluke

  • admin
  • 08/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufuluke Fred yagaragaje uburyo Gukorera mu makoperative aribwo buryo bwafasha abanyarwanda guhashya ubukene kuko umuntu umwe Ku giti cye ntaho yakwigeza ariko iyo afatanyije n’abandi bimufasha mu iterambere.

Ibi yabigarutseho mu munsi mpuzamahanga w’amakoperative wabereye mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Ngarama mu mpera z’iki cyumweru ahahuriye amakoperative yaturutse hirya no hino mu gihugu ndetse hanahembwa abahize abandi.

Atangiza uyu munsi mpuzamahanga w’amakoperative Ku mugaragaro,Guverineri Mufuluke yibukije abari aho ko Gukorera mu makoperative aribwo buryo bwafasha abanyarwanda guhashya ubukene kandi ko abayobozi bakwiriye kwegera amakoperative bakanayafasha kuko ariyo azabafasha gukemura ibibazo by’abaturage babo.

Yagize ati “Gukorera mu makoperative nibwo buryo bwafasha abanyarwanda guhashya ubukene kuko umuntu umwe Ku giti cye ntaho yakwigeza ariko iyo afatanyije n’abandi bimufasha mu iterambere.Ibyo nkaba aribyo nshingiraho mvuga ko iyo nsanganyamatsiko y’uyu munsi wa ’koperative umurimo unoze’ ni ibyo birakwiye kandi natwe abayobozi dukwiriye kwegera amakoperative tukanayafasha kuko niyo azadufasha mu gukemura ibibazo by’abaturage bacu ari nabo banyamuryango b’amakoperative”.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA,Prof. Harerimana Jean Bosco yagarutse Ku bayobozi b’amakoperative bakora nabi ndetse n’abafatabugwate amakoperative.

Yavuze ko RCA iri mu mavugurura yo gusubiza koperative abanyamuryango ndetse ko abakora nabi bamaze gushyikirizwa inzego zibakurikirana.

Yagize “Ngira ngo amavugurura turimo muri iyi munsi ni ayo gusubiza koperative abanyamuryango, abo Bantu b’indakoreka bafashe bugwate amakoperative ngira ngo hari benshi RIB ifite bakoreye nabi amakoperative”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko abari muri aya makoperative bose nta n’umwe uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kandi na bake bari mu cya kabiri bagenda batera imbere ku buryo mu minsi iri imbere bazagenda bazamuka.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative, RCA, igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa koperative 9706, zikorera mu nzego zitandukanye z’ubukungu aho agizwe n’abanyamuryango basaga miliyoni eshanu. Aya makoperative afite umugabane shingiro ungana na miliyari 47 Frw.

Mu Rwanda kandi hari amakoperative yo kuzigama no kugurizanya agera kuri 447, arimo 416 ya Umurenge Sacco. Yose hamwe afite abanyamuryango bakabakaba miliyoni eshatu, bafite ubwizigame bungana na miliyari 70 Frw.

Mu myaka itanu ishize aya makoperative yose amaze gutanga inguzanyo ingana na miliyari 296 Frw.

Uyu munsi mpuzamahanga w’amakoperative ubaye Ku nshuro ya 15 mu Rwanda naho Ku rwego rw’isi ukaba waratangiye mu 1923.Ku rwego rw’igihugu wabereye mu karere ka Gatsibo wasojwe hatangwa ibihembo ku makoperative yahize ayandi mu bice bitandukanye by’igihugu aho iyaje imbere ya COPRORIZ Ntende ( Cooperative de Promotion des Riziculteurs de Ntende).

JPEG - 68 kb
Muri uyu munsi mukuru kandi hatanzwe ibihembo ku makoperative yahize ayandi mu bice bitandukanye by’igihugu

Nsengiyumva Jean Damascene/MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/07/2019
  • Hashize 5 years