Gukangisha Coronavirus : Umugabo yafashwe n’inzego z’umutekano zimushinja kuba yarakoze ibikorwa by’iterabwoba

  • admin
  • 27/03/2020
  • Hashize 4 years

Umugabo witwa George Falcone ukomoka muri muri Leta ya New Jersey muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yakororeye ku bushake ku mukozi w’iduka (supermarket), nyuma amubwira ko afite coronavirus.

Inkuru y’urubuga rwa Internet www.yahoo.com ivuga ko George Falcone ufite imyaka 50 y’amavuko, yafashwe n’inzego z’umutekano zimushinja kuba yarakoze ibikorwa by’iterabwoba muri iryo guriro rya Wegmans ry’ahitwa Manalapan muri Leta New Jersey, ibyo bikaba byarabaye ku Cyumweru mu masaha y’umugoroba.

Nk’uko bivugwa n’Umushinjacyaha mukuru wo muri iyo Leta witwa Gurbir Grewal, ngo umukozi wo muri iryo duka wari ahabikwa ibyo kurya biteguye arimo abitwikira neza kugira ngo bitandura, yasabye Falcone kwigira hirya ntiyegere ibyo byo kurya.

Uwo mugabo we yanze kumva ibyo uwo mukozi w’umugore wariho apfundikira ibyo kurya amubwiye, ahubwo aramwegera amukororeraho ku bushake, araseka nyuma ahita amubwira ko afite coronavirus.

Nyuma y’aho, Falcone yahise abwira abandi bakozi babiri bo muri iryo guriro ko bo bafite amahirwe yo kuba bifitiye akazi. N’igihe police yari ije kumufata yanze gutanga imyirondoro ye nk’uko bitangazwa n’abashinjacyaha.

Nyuma y’uko Falcone ahanwe, umushinjachaha w’ahitwa ‘Monmouth County’ witwa Christopher Gramiccioni yagize ati,“Gufatirana abantu bafite ubwoba, nyuma ukabahahamura mu gihe cy’icyorezo nk’iki birahanirwa”.

“Mu bihe nk’ibi, tuba dusabwa gukora ibiduhuza kurusha gukora ibikorwa bituzanamo amacakubiri.”

Umushinjacyaha mukuru Grewal yongeyeho ati “Muri ibi bihe bikomeye, buri wese asabwa kubaha undi, aho kwishora mu bikorwa byo gutera abandi ubwoba no kubukwirakwiza nk’uko Falcone yabigenje.Turasaba ko umuntu wese uzitwaza coronavirus mu gukora ibyaha byo guteza ubwoba azahanwa bikomeye”.

Falcone we yahakanye ibyo ashinjwa nk’uko yabitangarije ikinyamakuru ‘Reuters’avuga ko nta muntu yakororeyeho kandi ko nta n’ijambo ‘corona’ yigeze avuga”.

Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020, imibare igaragaza ko abantu 93,881 banduye coronavirus muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ikaba imaze guhitana abagera ku 1,421.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/ MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/03/2020
  • Hashize 4 years