Guinea Bissau:Perezida mushya yavuze ko mu mikorere ye agiye kugera ikirenge mu cya Perezida Kagame

  • admin
  • 05/01/2020
  • Hashize 4 years

Perezida wa Guinea Bissau, Umaro Cissoko Embalo yabwiye abaturage ko azakora nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kugira ngo ageze igihugu ku iterambere ndetse abashe no gukemura ibibazobya politiki biri mu gihugu.

Gutekereza nka Perezida Kagame no gukora nka we ni isezerano yahaye Abanya-Guinea Bissau, iki gihugu kigatera imbere nk’uko u Rwanda rumaze gutera imbere. Perezida Embalo wabaye Minisitiri w’Intebe yatorewe kuyobora Guinea Bissau tariki ya 1 Mutarama 2020, ubwo yari ahatanye cyane n’uwitwa Simoes Perreira, yagize amajwi 54% kuri 46 % nk’uko bakurikirana.

Ibibazo bya politiki muri Guinea Bissau bituruka ku kutumvikana hagati y’ubuyobozi, kwirukanwa ndetse n’imyigaragambyo y’urudaca. Mario Vaz wari Perezida w’iki gihugu kuva mu 2014 ni we Perezida rukumbi wabashije kurangiza manda y’imyaka 5, kuko kuva mu 1974 iki gihugu cyabayemo ihirika ku butegetsi inshuro icyenda. Bwana Vaz na we yashakaga kongera kuyobora igihugu, gusa yatsindiwe mu kiciro cya mbere cy’amatora.

Kugendera ku iturufu y’u Rwanda kwa Perezida Embalo kwaba gufite ishingiro kuko Perezida Kagame amaze kugera ku ntera nziza iki gihugu, nyuma y’amateka mabi yakiranze harimo na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yashegeshe ubuzima bw’igihugu.

Amahanga atungurwa no kubona aho u Rwanda rugeze akurikije aya mateka byagora benshi kwigobotora ingaruka zayo. U Rwanda rushimirwa ibikorwaremezo rumaze kubaka, uburyo rumaze guteza imbere imibereho y’abaturage, ubumwe n’ubwiyungu mu Banyarwanda ndetse no kugenderana n’amahanga.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/01/2020
  • Hashize 4 years