Guinea-Bissau:Perezida José Mário Vaz yirukanye abagize guverinoma bose

  • admin
  • 29/10/2019
  • Hashize 4 years

Perezida José Mário Vaz yirukanye abagize Guverinoma bose, kandi ategeka ko ikemezo cye cyubahirizwa ako kanya, ikemezo kitashimishije uwahoze ari minisitiri w’intebe Domingos Simões Pereira mu gihe iki gihugu kitegura amatora mu kwezi gutaha.

Iki cyemezo yagifashe ejo hashize ku wa mbere tariki 28 Ukwakira kikaba cyasomwe kuri Radio y’igihugu, avuga ko yagifashe kubera ikibazo gikomeye cya politiki kiri mu gihugu kikaba cyaratimye inzego zimwe zidakora uko bisanzwe.

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Aristide Gomes aherutse kwamagana umugambi wo kumuhirika ku butegetsi ndetse n’uburyo Polisi yaburijemo imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.

Umwe mu bigaragambya yarishwe ku wa Gatandatu, abandi benshi barakomereka basabaga ko amatora ateganyijwe ku ya 24 Ugushyingo asubikwa.

Abatavuga rumwe na Leta basaba ko amatora yimurwa mu gihe kiri imbere kugira ngo babashe kubona akanya ko kugenzura abiyandikishije kuri lisiti y’itora kugira ngo hatazabaho kwiba amajwi.

Gusa uwahoze ari minisitiri w’intebe Domingos Simões Pereira akaba ari n’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi PAIGC ( Parti africain pour l’indépendance de la Guinée et du Cap-Vert ), yavuze ko ibi bitari bubace intege zo gukomeza kwiyamamaza.

Simões Pereira kandi ni umwe mu bagiye guhatanira umwanya wa Perezida muri iki gihugu dore ko ishyaka ayoboye niryo ryegukanye imyanya myinshi mu nteko ishingamategeko nk’uko jeuneafrique dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Perezida José Mário Vaz afite imyaka 62 y’amavuko, yageze ku butegetsi mu 2014 atsinze amatora yarimo guhangana gukomeye.

Abasesengura politiki bavuga ko gutsinda amatora abaye muri Demokarasi kwa Vaz ari indi ntambwe ku gihugu cyakunze kubamo guhirikana ku butegetsi n’imvururu kuva cyabona ubwigenge kibuhawe na Portugal mu 1974.

Mu myaka itanu Vaz amaze ku butegetsi hakunze kubaho gusumburanya ba Minisitiri b’Intebe umwe avaho undi ajyaho.

Umwuka mubi muri politiki wahereye ku iyirukanwa rya Minisitiri w’Intebe, Domingos Simões Pereira mu 2015.

Perezida Vaz yakaba yarasoje manda ye tariki 23 Kamena 2019 ariko yagumye ku ntebe y’Icyubahiro by’akanya gato binyuze mu biganiro byahuje abahanganye muri politiki ya kiriya gihugu biyobowe n’Umuryango w’Ubukungu muri Africa y’Iburengerazuba (Ecowas).

José Mário Vaz aziyamamaza mu matora nk’Umukandida wigenga akazaba ahanganye n’abandi Bakandida 11.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/10/2019
  • Hashize 4 years