Guhishira icyaha k’ihohotera no guhishira abagikora nabyo ubwabyo ni icyaha-Col.Ruhunga

  • admin
  • 01/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Col.Ruhunga Jeannot avuga ko uwuhishira uwakoze icyaha cy’ihohotera ntaho atandukaniye n’uwagikoze, bityo ngo kumuhishira nabyo ni icyaha.

Ibi Col.Ruhunga yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata mu karere ka Ngoma mu ntara y’iburasirazuba mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga muri gahunda yo kurwanya ibyaha aho muri aka karere insanganyamatsi yari”Turwanye ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana”.

Ahereye ku mukino wari umaze gukinwa n’itorero mashirika, Col.Ruhunga, yasobanuye ko iyo habaye ubukangurambaga biciye mu mikino bifasha abantu kumenya ingaruka ziterwa n’icyaha bityo bigatuma bagisobanukirwa bakanakirwanya.

Ati“Igituma icyaha kidacika ni uko abantu baba bataragisobanukirwa neza ngo bacyange bakivuge mu buryo cyacika.Ubukangurambaga ni kimwe mu ngamba zikomeye zitabazwa kugira ngo abantu barusheho kumva,barushaho kumva ingaruka mbi z’ibi byaha bafatanye n’izindi nzego kubikumira”.

Yakomeje agaragaza ko guhishira umuntu wakoze icyaha cy’ihohotera,uwumuhishiriye nawe aba akoze icyaha.

Ati”Ikindi ni ugukomeza dukangurira abantu kudahishira iki cyaha kuko ni bumwe mu buryo butuma kidacika.Guhishira iki cyaha no guhishira abagikora nabyo ubwabyo ni icyaha”.

Yasabye abaturage kwivanamo ingeso yo guhishira uwakoze icyaha kihohotera kuko nibacyanga bizatuma bagira umutima wo gutakangaza uwagikoze.

Ibihano by’umuntu wakoze icyaha k’ihohotera cyarazamutse kuburyo cyageze no ku gifungo cya burundu ku wahohoteye umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Magingo aya ibigo bifasha abahohotewe bizwi nka isango one stop center biri mu bitaro by’uturere 44 ariko gahunda ihari ni ukubimanura bikagera no mu bigo nderabuzima byose kugira ngo zibashe kugera ku baturage mu gihe hagize uwuhura n’iki cyaha abe yakitabwaho mu maguru mashya.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba,Fred Mufulukye yavuze ko umuntu ukora icyaha cyo kuvutsa uburenganzira umwana w’umukobwa amukorera ihohotera,afatwa nk’abandi banzi b’igihugu kuko iyo uwo mwana yandujwe indwara zidakira igihugu kiba gipfuye.

Ati“Umuturage uwo ariwe wese uzajya agaragaraho biriya byaha byo guhohotera, twebwe tumufata nk’umwanzi w’igihugu.By’umwihariko abatera abana b’abakobwa b’abangavu inda tubafata kimwe na bariya bahungabanya umutekano. Kuko tuzi ko bariya bana b’abakobwa bavutswa uburenganzira bwabo,baterwa inda ndetse bamwe bagaterwa n’indwara zidakira uba wishe igihugu kuko niba bayobozi b’ejo b’igihugu cyacu”.

Yasabye abafatanyabikorwa bose b’iyi ntara y’iburasirazuba ko bahagurukira hamwe bagafatanya kurwanya iki kibazo cyo gutera abana b’abakobwa inda biciye mu kwigisha no gukora ubukangurambaga ku nzego zose kugira ngo imibare y’iki cyaha igabanuke kugera icyaha gicitse burundu.

Ngoma Ni akarere kari mu ntara y’iburasirazuba gafite ubuso bungana 867 n’abaturage bangana n’ibihumbi 338,000 batuye ku bucucike 393/Km2.Kagizwe n’imirenge 14,utugari 64 n’imidugudu 473.

Ubuyobozi bw’aka karere burishimira intambwe yatewe mu igabanuka ry’ibyaha bishingiye ku ihohotera kuko Kuva mu muri Mata 2018 kugeza Mata 2019 muri aka karere hagaragaye ibyaha 115 byo gusambanya abana,ibyaha 12 byo gufata ku ngufu,ibyaha 34 byo guhoza ku nkecye, ibyaha bine by’ubushoreke ndetse n’ibyaha bibiri by’ubusambanyi .


Muri ubu bukangurambaga habaye n’igikorwa cyo kubaza abaturage ibibazo byerekeranye n’ihohotera ababitsinze barahembwa

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/05/2019
  • Hashize 5 years