Guhinga bifashishije ikoranabuhanga byatumye bava ku musaruro w’ibihumbi 200 bagera kuri miliyoni 72 Frw

  • admin
  • 10/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Urubyiruko rwibumbiye muri koperative y’ubuhinzi yitwa Twigire Muhinzi yo mu murenge wa Rukumberi ho mu karere ka Ngoma ruvuga ko imashine bahawe zibafasha kuhira mu buryo bw’ikoranabuhanga, zatumye ubuhinzi bwabo butadindira bikaba bibafasha kwinjiza amafaranga menshi aruta ayo binjizaga mbere aho bavuye ku kwinjiza ibihumbi 200 none bakaba binjiza 72 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubu buryo bwo kuhira bifashishije ikoranabuhanga bugizwe n’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba,zifasha imashine kuzamura amazi bifashisha buhira ibihingwa bitandukanye bahinga.

Ibi ni bimwe mu byemezwa na bamwe mu bagize iyi koperative yitwa Twigire muhinzi ikorera ubuhinzi mu murenge wa Rukumberi, aho bagereranya umusaruro babonaga mbere batarihuriza hamwe ngo bajye buhira imyaka bakoresheje ikoranabuhanga,bagasanga bitandukanye cyane.

Ibihingwa buhira bigizwe n’urusenda,intoryi,wotermeloni,amashaza y’imisogwe,ibitunguru,amashu n’ibindi bitandukanye kandi ibyo byose bimwe babyohereza mu masoko yo hanze ibindi bakabigurisha mu masoko y’imbere mu gihugu.

Perezida wa koperative yitwa Twigire Muhinzi ari nayo yahawe izi mashine,Dusengimana Straton, avuga ko bishimira umusaruro babona babikesha iri koranabuhanga ryo kuhira bifashishije ingufu zituruka ku zuba.

Avuga ko mu mezi atatu ashize batangiye ubu buhinzi bifashishije ikoranabuhanga,buri wese muri uru rubyiruko,amaze kwiteza imbere ku buryo bose baguze ibibanza ndetse bizigamiye n’andi mafaranga babikesha umusaruro w’ubuhinzi.

Akomeza agira ati”Tubifashijwemo n’iyi gahunda yo kuhira,ntabwo tukibona umwanya wo gupfusha ubusa.Buri saha tuba turi hano duharanira ko umusaruro wacu uba mwinshi kandi ugere ku isoko ari mwiza”.

Avuga ko nk’igihingwa cya wa watermelon bahinze,bateganya kuzasarura toni 48,kandi ikiro kimwe kikaba kitajya munsi y’amafaranga 150 frw bakaba bateganya kuzinjiza miliyoni 7,200,000 Frw.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo Kamere mu Karere ka Ngoma,Mudahemuka Innocent avuga ko bagiye gufasha n’abandi babyifuza gukora ubuhinzi bifashishije ikoranabuhanga kuko ubuhinzi aribwo butunze igice kini cy’abatuye aka karere.

Ati”Aha biratwereka ko bishoboka.Ubu tugiye guhata inzira ibirenge turebe ko abenshi bashoboka bajya mu buhinzi kandi bakabukora neza.Tuzareba uko tubegera si Rukumberi gusa n’indi mirenge yose ntabwo twayisiga inyuma, nabo tugomba kubegera kugira ngo bakore ubuhinzi bushobora kubateza imbere nk’uko aba ba Twigire muhinzi bateye imbere”.

Mudahemuka avuga ko impamvu ituma urubyiruko rutitabira umwuga w’ubuhinzi biterwa n’uko rudasobanukiwe akamaro kabwo, ariko nk’akarere bagiye kugendera ku byo aba ba Rukumberi bamaze kugeraho kugira ngo urundi rubyiruko barufashe gukunda ubuhinzi.

Koperative Twigire Muhinzi igizwe n’urubyiruko rwo mu murenge wa Rukumberi.Ikaba irimo abanyamuryango 26 hamwe n’abasaza babafasha mu bujyanama.Batangiye mu mwaka ushize wa 2019 muri Nyakanga ari barindwi batangira bahinga ku butaka butarenze hegitari imwe ariko bishyize hamwe kugira ngo babashe kubatera inkunga yo kubaha imirasira.

Nyuma baje guhuza ubutaka bwabo bwose bugera kuri hegitari 10 bakaba bateganya ko buziyongera bukagera kuri hegitari 20 umusaruro babona ukabasha kwiyongera.


JPEG - 537.9 kb
Imisogwe y’aya mashaza bayigemura hanze y’u Rwanda
JPEG - 452.6 kb
Bahinga ibihingwa bitandukanye birimo n’izi ntoryi za kijyambere

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/01/2020
  • Hashize 4 years