Guhindura izina byavuyemo kugenda agiye :Umuhanzi Nyarwanda ukorera muzika muri France

  • admin
  • 10/09/2015
  • Hashize 9 years

Nyuma y’uko uyu ahinduye izina mbere yaritwaga Izzo kuri ubu akaba yitwa Isacco umuhanzi nyarwanda ukorera muzika ye mu gihugu cy’Ububirigi kuri ubu benshi barimo bibaza niba izina ryarahindutse n’ibyo yakoraga bigahinduka.

Nk’uko yakomeje kugenda abitangaza ko yaba agiye kureka umuziki akaba yakwerekeza mu murimo wo gukorera Imana aho uyu muhanzi yanageze aho atangaza ko yumva yifuza no kuba yazaba umu Padiri gusa ibi ntago byaje kumukumdira cyane ko nyuma yahise akora izindi ndirimbo bigaragara ko yagarutse mu muziki



MK Isacco

Kuri ubu Isacco wahoze yitwa Izzo benshi bari kwibaza impamvu nta bitaramo aheruka gukora cyane ko nta n’indirimbo nshya aheruka gushyira ahagaragara bityo bamwe bavaho bemeza ko intandaro yo kuba uyu muhanzi atakiri gukora cyane ngo ni uko yaba yarahinduye izina.

Twabibutsa ko uyu muhanzi umaze kumenyekana cyane hariya ku mugabane w’I buraya akomoka mu Rwanda akaba agenda yumvikanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye yagiye akorana n’abahanzi bibyamamare hariya ku mugabane abarizwaho tutibagiwe n’ibitaramo agenda akora kandi bigaragaza ko ari umuhanzi uzi icyo akora kandi unafite ejo hazaza heza.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/09/2015
  • Hashize 9 years