Goma: Hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Ebola

  • admin
  • 14/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Ebola yagaragaye mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gtatandatu.

Biravugwa ko ubwo bwandu bushobora kwiyongera kubera ko abantu batuye muri uwo mujyi wegeranye n’u Rwanda bageranye cyane binashobora gutuma uwo muntu yaba yanduje n’abandi.

Goma,ni umujyi wegereye ikiyaga utuwe n’abantu bagera kuri Miliyoni imwe,uherereye mu majyepfo y’ahantu hakabira hagaragaye Ebola nyinshi umwaka ushize kuvayo ugera i Goma bikaba ari mu birometero 350.

Iyi ndwara yageze mu majyepfo ifata abantu bagera ku 2,500 yica abagera ku 1,600.

Reuters ducyesha iyi nkuru yatangaje ko abayobozi bavuze ko bataramenya neza umubare nyawo w’abantu uwo murwayi yaba yahuye nabo ngo abe yabanduza cyangwa umwanya yaba yamaze muri uwo mujyi.

Uyu murwayi ngo ni umupasiteri yageze i Goma avuye kuri kilometero 200 uvuye i Butembo, aha hakaba hari abantu bafashwe n’iyi ndwara.

Umuvugizi wa minisitiri y’ubuzima yavuze ko barimo kugerageza gushaka byinshi kuri ayo makuru.

Itangazo ry’iyi minisiteri y’ubuzima ya Kongo rigira riti “Kubera uburyo uyu murwayi yabonetse akanashyirwa mu kato vuba, ibyago ko iyi ndwara ikwirakwira mu mujyi wa Goma biri hasi”.

Biravugwa ko umushoferi n’abagenzi 18 yari atwaye baza gukingirwa kuri uyu wa mbere.

Richard Kitenge umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibibazo by’icyorezo muri Goma yavuze ko uwo murwayi yavuye ahitwa Butembo.

Ati “Ni ikibazo cyabaye muri Butembo.Mu birometero 200 (miles 124) mu majyaruguru”.

Yongeyeho ko uwo murwayi yahise asubizwa Butembo kugira ngo ajye gukurikiranwa n’abaganga.

Goma yiteguye ukuza kwa Ebola mu gihe cy’umwaka aho bashyizeho aho abantu bakarabira intoki ndetse banabuza abamotari kutajya batizanya kasike.

Gusa mu bice byinshi by’icyaro biragoye ko ubwo bwandu bwakwirindwa kuko abantu baba bashinzwe ubukangurambaga baba ari bake.

uwurwaye Ebola arangwa n’impiswi,kuruka ndetse n’amaraso anyura ahari umwenge hose kandi ishobora kwandura binyuze mu bitembabuzi byose byo mu mubiri.Iki cyorezo kuva mu mwaka wa 2013 kugeza 2016 kimaze kwica abantu bagera ku 11,300 muri Afurika y’uburengerazuba.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/07/2019
  • Hashize 5 years