Goma: Amashyaka atavuga rumwe n’ Ubutegetsi yasabye ingengabihe ya matora byihuse

  • admin
  • 19/10/2015
  • Hashize 9 years

Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri RDC aremeza ko k’uruyu wa 18 ukwakira , Amashyaka yibumbiye hamwe urwanya ubutegetsi . yandikiye comisiyo ishinzwe gutegura amatora CENI(Commission Electorale Nationale Indépandante) gushyira ahagaragara vuba Ingengabihe itegura amatora vuba na bwangu bitarenze kw’ itari 25 ukwakira.

Ayo mashyaka yibumbiye hamwe arwanya ubutegetsi mu mugi wa Goma (Nord-Kivu) ya shyize umukono kurayo masezerano ni :

• ECIDE

• UDECF

• RCD/KML

• MLC

• PK

• PTC

• FDCD

• PCP

• DCF/N

Ikindi ayo mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yatangaje, nuko ikigo kigenga gishinzwe gutegura amatora CENI(Commission Electorale Nationale Indépandante) cya kwigenga ntigikomeze gukorera mukwaha kwa leta, kuko nibwo demokarasi izatera imbere. Maze Congo nayo ikagera kwiterambere inkibindi bihugu bigendera kuri demokarasi

Mubindi ayo mashyaaka yazabye yihanangirije comisiyo ishinzwe gutegura amatora, nukutazahirahira kurenza kw’itariki 28 ukwakira. Itarashyira ahagaragara ingengabihe ya matora nshya igaragara neza.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/10/2015
  • Hashize 9 years