Gitifu wari umaze imyaka isaga 10 ayobora yeguye
- 30/05/2017
- Hashize 8 years
Nyuma y’uko yanditse asaba kwegura ku mpamvu ze bwite, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru yateranye yemeza ku mugaragaro ubwegure bwa Egide Kayitasire wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere.
Kayitasire yanditse ibaruwa asaba kwegura ku mirimo ye, iyo baruwa ayishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ku wa Mbere, tariki ya 22 Gicurasi 2017, aho yavugaga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Nyuma yo kwakira iyo baruwa, abagize Inama Njyanama y’Akarere bateranye kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Gicurasi bemeza ubwo bwegure.
Visi Perezida wa Njyanama y’Akarere, Yves Mungwakuzwe,yabwiye abanyamakuru ko basanze ubwegure bwa Kayitasire bufite ishingiro, bityo barabwemeza.
Ati “Nyuma yo kubisuzuma twemeje ubwegure bwe, abajyanama bose bari bahari babwemeje”.
Mungwakuzwe akomeza avuga ko nk’uko biteganywa n’itegeko, nyuma y’iminsi itanu hazakorwa raporo igayishyikiriza umuyobozi w’Intara imwereka ibyemezo byafatiwe mu Nama Njyanama, hanyuma nawe akayisubiza.
Nyuma yo gusubizwa n’Intara, ngo Komite nyobozi izicara ibisuzume hategurwe uburyo bwo gushaka undi mukozi uzamusimbura binyuze mu mategeko ya Leta.
Kayitasire yari amaze imyaka irenga icumi ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru.
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw