Gitifu w’akarere ka Rutsiro arafunzwe

  • admin
  • 18/11/2015
  • Hashize 8 years

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Murenzi Thomas, afunzwe akurikiranweho ubufatanyacyaha mu kwakira ruswa.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CSP Twahirwa Celestin, aganira n’ Imvaho Nshya ko Murenzi afungiwe mu mujyi wa Kigali mu gihe iperereza rigikomeje. Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho nshya mbere y’uko afungwa, uyu munyamabanga nshingwabikorwa yabajijwe irengero rya miliyoni zisaga 25 z’amafaranga y’u Rwanda yatikiriye ku rugomero mu murenge wa Rusebeya.

Ayo mafaranga yari yatanzwe mu rwego rwo kubaka no gutunganya urugomero rw’amashanyarazi muri uwo murenge w’akarere ka Rutsiro, ariko kugeza ubu uwo mushinga wararangiye abaturage baguma mu icuraburindi. Murenzi yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cyabaye ari uko abaturage bakoze ibirebana n’ubushobozi bwabo amafaranga akanga akaba make. Ati” Bimwe mu bikoresho “installation’’ byahiye intego yo kwegereza umuriro abaturage itagezweho none biracyari aho dutegereje ubundi bufasha.’’

Abaturage baracyijujutira ko ibyakozwe kuri urwo rugomero bitangana na miliyoni 25 zivugwa ko zari zahagenewe. Bashinja bamwe mu bayobozi b’akarere kuyakoresha nabi bafatanyije na meya wa Rutsiro, Byukusenge Gaspard.

Muri ako karere kandi havugwa ikibazo cya rwiyemezamirimo, Hitimana Nathanael, watsindiye isoko ryo kubaka inzu y’amacumbi uvuga ko yahuye n’igihombo yatewe no gusabwa ruswa ya miliyoni 100 n’abayobozi b’akarere barimo gitifu, ushinzwe ubutegetsi n’imari, meya n’abagize akanama k’amasoko. Hitimana abashinja kumukoresha ibitari mu gitabo cy’ipiganwa.

Gitifu Murenzi Thomas we avuga ko ibyo ari ibinyoma kuko basanze uwo rwiyemezamirimo hari ibyo adafitiye uburenganzira ku mirimo y’inyongera bakandikira RPPA none ikaba itarabasubiza kugira ngo imirimo ikomeze.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/11/2015
  • Hashize 8 years