Gitifu ushinjwa gusambanira mu Kagari yaba agiye gukurikiranwa

  • admin
  • 21/09/2015
  • Hashize 9 years
Image

Nyuma y’aho mu Kwezi gushize bamwe baturage bo mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba baboneye umunyamabanga Nshingwabikrwa w’Akagari kabo asambanira mu biro akoreramo ,Ubuyobozi bw’Akarere buravuga ko bwashyizeho akanama k’imyitwarire kagiye kubikurikirana .

Abaturage batuye muri aka Kagari mu kwezi gushize bagaragaje impungenge zaba nyuma yo kwibonera umunyamabanga w’Akagari kabo akingirana mu biro bye umugore utari uwe bari bamaze gusambana. Sinamenye Jérémie umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu yabwiye Umunyamakuru wi IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse ko afatanyije n’abakozi b’Akarere,

kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nzeli bashyizeho akanama k’imyitwarire kugira ngo gakurikirane aya makuru abaturage bagaragaje . Yagize ati “Nibyo twarabyumvise uretse ko ntahamya ko ari ukuri ariko natwe twarabimenye rwose, niyo mpamvu tumaze gushyiraho akanama k’imyitwarire muri iki gitondo kuko akari

gasanzweho kari karacyuye igihe mu rwego rwo kugira ngo kabikurikirane”.

Yakomeje agararaza ko n’ubwo uyu mugore nta kirego yatanze nyuma yo gushyiraho aka kanama k’imyitwarire kagiye gutangira imirimo yako ndetse ibizavamo ari byo bizatuma bahita bafata n’imyanzuro dore ko n’umunyamabanga Nshingwabikorwa

w’Umurenge wa Nyundo yasabye Akarere ka Rubavu kujyana iki kibazo mu kanama k’imyitwarire.

Amakuru aturuka mu Murenge wa Nyundo avuga ko mu nama njyanama y’Akarere ka Rubavu yateranye kuwa Gatanu 18 Nzeli 2015 abajyanama banenze uyu munyamabanga Nshingwabikorwa ko yakojeje isoni abakozi b’Akarere muri rusange, asambanyiriza umugore mu biro by’Akagari abaturage bakamutahura.. Bamwe mu baturage bo muri Aka kagari bemeza ko ngo uyu mugore utari uwo muri aka gace yababwiye ko amaze gusambana n’uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yamubajije ko atari bushake icyumba bakararana kuko ntaho yari afite ho kurara,

maze uyu muyobozi ahita amukingirana muri ibi biro by’Akagari amubwira ko ariho yarara uretse ko ngo amaze gukingurirwa bahise bamucumbikira.

Aba baturage banavuga ko n’aya makuru baje no kuyageza ku bayobozi bo ku rwego rwisumbuyeho batumiza uyu muyobozi w’Akagari ariko ntiyaruhanya asaba imbabazi ndetse asezeranya ko bitazongera.

www.muhabura.rw

  • admin
  • 21/09/2015
  • Hashize 9 years