Gisenyi- Goma COVID-19 : Nta mushoferi wemerewe gusiga imodoka ye

  • admin
  • 01/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu rwego rwo kwirinda no gukumira Covid19, abashoferi batwara amakamyo yambutsa ibicuruzwa by’ibiribwa hagati y’imijyi ya Gisenyi ku ruhande rw’u Rwanda na Goma yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, baravuga ko iyo bageze i Goma nta mushoferi wemerewe guta imodoka ye, ahubwo ategereza igapakurura ibicuruzwa ku buryo arara agarutse mu Rwanda.

Imbere y’ububiko rusange bwa Magerwa ya Rubavu, buherereye ku mupaka munini uzwi nka La Corniche uhuza imijyi ya Gisenyi na Goma, dusanze amwe mu makamyo arimo gupakira imifuka y’ibiribwa byiganjemo umuceri, kawunga, ifarini, isukari ndetse n’amavuta yo gutekesha.

Bamwe mu bashoferi batwara izi modoka, bavuga ko babanje guhugurwa uko bakwirinda icyorezo cya koronavirusi kandi hari n’amabwiriza bagomba kugenderaho iyo bageze i Goma.

Izabayo Jean de Dieu, Umushoferi w’ikamyo ati “Hari ukuntu twajyaga tugera muri Kongo, dutegereje impapuro kugira ngo tujye gupakurura, ugasanga umushoferi yatawanyitse bitumye bajya kumushaka yibereye mu bindi bintu, ibyo byose twabikuyeho. Umushoferi ntiyemerewe kuva kuri volant, keretse agiye kwerekana passport. Hari n’ibihano ku buryo uzafatwa, ari we ndetse n’imodoka ye, ntiyemerewe kongera gusubira i Goma.”

Gilbert Muvunyi uyobora Koperative COTRAMARU y’abatwara amakamyo mu Karere ka Rubavu, avuga ko mu rwego rwo kunoza imikoranire yabo n’izindi nzego, hashyizweho uburyo bakorana n’abafasha abacuruzi mu kumenyekanisha imisoro kugira ngo bigabanye igihe umushoferi amara mu nzira.

Ati “Condition twashyizeho ku ba declarant ni uko ari bo bagomba kwitwarira impapuro zabo z’ibicuruzwa, umushoferi icyo akora ni ugusinyisha muri pasiporo ye ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Kongo. Mu kurinda abashoferi bacu, na bo twababwiye ko bagomba gutegereza imizigo igapakururwa mu modoka, ntibave mu modoka kuko nta kindi kibajyanye.”

Ku ruhande rw’abacuruzi banyuza imizigo yabo mu Rwanda, bashimira Leta y’u Rwanda kuba baroroherejwe kwambutsa ibiribwa nk’uko bisobanurwa n’uucuruzi w’umunyekongo Joseph Kahenga twasanze ku bubiko bwa Magerwa yitegura kwambukana imifuka y’ibiribwa i Goma.

Ati “Ibicuruzwa byanjye byari bimaze hano iminsi 5, kandi hari n’ibindi bikiri mu nzira ntegereje. Ubu ndimo gupakiza imizigo yanjye kugira ngo yambuke. Nkaba nshimira Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje kudufasha twe abacuruzi b’abanyekongo bafite ibicuruzwa by’ibiribwa muri ubu bubiko bwa Magerwa, tukabipakiza tubijyana iwacu muri Kongo kugira ngo bigoboke abaturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ko mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, hashyizweho ingamba ku bijyanye n’urujya n’uruza rw’amakamyo atwara imizigo ayivanye ku byambu byo mu bindi bihugu nka Mombasa na Dar-es-Salaam akanyura mu Rwanda yerekeza muri Kongo.

Ati “Icyo turimo gukora ni uko abazitwaye bubahiriza amabwiriza, ariko natwe tugakurikiza amabwiriza ayafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere mu koroshya ingendo z’imizigo yambukiranya imipaka ariko bagapimwa, tugaharanira uko ntaho bahagarara, ahubwo bagakomeza bajya mu bihugu byabo.”

Nyuma yaho bigaragaye ko koronavirusi yageze i Goma, abanyamuryango ba koperative COTRAMARU y’abatwara amakamyo mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo hashyizweho ubwirinzi, bahura n’imbogamizi ku ruhande rwa Kongo zishingiye ku gutinda kuzuza impapuro z’imizigo, bikaba byaviramo abashoferi kurarayo.

Bakaba bifuza ko imodoka zabo zajya zambuka mu masaha ya mu gitondo gusa kugira ngo barare bagarutse mu Rwanda, aho bizeye umutekano.

Chief editor /MUHABURARW

  • admin
  • 01/04/2020
  • Hashize 4 years