Gisagara: Meya wa aracyibaza icyo agiye gukora nyuma yo gusoza Manda ye
- 03/02/2016
- Hashize 9 years
Uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi, yavuze ko nyuma yo gusoza manda ebyiri ayobora ako karere, ataramenya neza icyo agiye guhita akora, ariko ngo ubuyobozi bukuru bw’igihugu bumuhaye inshingano yazikora, bitaba ibyo akibera umuturage usanzwe ndetse ko atazigera yandika ibaruwa isaba akazi ka Leta kuko nta nyota y’ubutegetsi afite.
Ibyo Karekezi yabitangaje mu cyumweru gishize mu gikorwa cyo guhererekanya ubuyobozi hagati ye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, ubwo abanyamakuru bari bamubajije icyo agiye gukora nyuma yo kuva ku buyobozi bw’Akarere. Karekezi ni umwe mu bayobozi b’Uturere basoje Manda zabo ebyri uko zakabaye, akaba atemerewe kongera kwiyamamariza uyu mwanya, nk’uko amategeko abiteganya. Karekezi yagize ati “Ndumva nyuma y’aha nzicara ntekereze numve icyo ngomba gukora, ariko ngiye kubona umwanya wo kwita ku muryango wanjye, kano kazi kacu ntabwo kaguha umwanya uhagije wo kubana n’umuryango,kimwe mu byo mbona bindaje ishinga harimo icyo cyo kwita ku muryango wanjye”.
Yakomeje ati “Ngomba kugira ibyo nkora kugira ngo umuryango wanjye utere imbere, bishoboka ko byaba akazi ka Leta, bishoboka ko byaba ibyo nikorere byanjye, ariko icyo nzi cyo ni uko hari ibyo ngomba gukora ariko numva ngomba gufata umwanya nkabanza nkabitekerezaho nkumva ngo nakora iki, ariko kwandika ibaruwa isaba akazi ntabwo ari byo nashyira imbere” Nubwo ataramenya neza icyo agiye guhita akora, Karekezi yavuze ko mu myaka 10 yamaze ayobora Akarere yahigiye byinshi ku buryo niyicara agatekereza atazabura icyo akora kimuteza imbere. Mu kiganiro n’abanyamakuru, agaragaza ibyishimo ku maso yagize ati “Muri iyi myaka 10 maze nize byinshi cyane, mu nzego zitandukanye, iyo uri umuyobozi w’Akarere uba uri umuhinzi… uba uri rwiyemezamirimo,ibyiciro byose wanshyiramo mba mbizi neza, kuko nta na kimwe ntabazwa ku rwego rw’Akarere, kuko nagiye niga byinshi bitandukanye numva ngomba kubiheraho nkagira ibyo nakora”.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bifuriza Karekezi amahirwe no kuguma mu buyobozi bw’igihugu, bakavuga ko ubwo yari meya hari byinshi yabagejejeho mu myaka 10 amaze abayobora, birimo kubavana mu bukene bukabije, guca nyakatsi, ubuharike bwari bwugarije imiryango, kubatuza ku midugudu, kubagezaho amazi meza n’ibindi. Mu gikorwa cyo guhererekanya ubuyobozi mu Karere ka Gisagara, cyabaye kuwa 28 Mutarama 2016, Meya Karekezi yamuritse igitabo cy’amapaji ageranga 170 cyiswe “Imyaka 10 y’Imbanzabigwi mu Rugamba rw’Imihigo” kigaragaza ibyagezweho mu myaka 10, aho yavuze ko Akarere kavuye mu mwobo.
Karekezi yavuze ko kuba Gisagara yaravuye kure ugereranyije n’aho igeze ubu, byari bikwiye ko handikwa igitabo kigaragaza ibidasanzwe bagezeho ndetse n’ibikwiye kwibandwaho bikazashyirwamo imbaraga n’abayobozi bazayobora Akarere mu bihe biri imbere, kugira ngo iterambere rikomeze.Src:Igihe
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw