Gicumbi:Kubera kubuzwa kubaka bamwe mu baturage barara hanze,abasore bagashakira abagore mu bikoni

  • admin
  • 28/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abaturage ba tuye mu centre ya gatuna barashyira mu majwi ubuyobozi bw’akarere ku babangamira mu gihe hari ugize igitekerezo cyo kuzamura inzu ye yo kubamo bigatuma bamwe barara hanze ndetse n’abasore bashakira abagore mu bikoni by’iwabo.Ariko kumenya igihe igishushanyo mbonera babwirwa kizashyirirwa hanze ngo bubake biragoye.

Kubaka igikoni n’ubwiherero, ni byo byonyine aba baturage baturiye centre ya Gatuna bemerewe. Ushaka kubaka inzu yo guturamo ni ikizira kuribo. Gukumirwa muri ubu buryo, akarere ka Gicumbi gasobanura ko bishingiye ku kubafasha kuzubahiriza ibyo igishushanyo mbonera giteganyiriza inyubako zo muri ako gace.

Icyakora igiteye urujijo abifuza kubaka muri centre ya gatuna, ngo n’uko n’igishushanyo mbonera kivugwa hatazwi igihe kizashyirirwa ahabona ngo iwishoboye abe yagikurikiza akubaka ariko akabona aho atura.

Umucyecuru umwe yagize ati“Nkanjye w’umucyecuru mfite abana b’abahungu n’abakobwa.Maze twese tukipanga mu nzu imwe.Ariko ibirebana no kubaka barabihagaritse”.

Akomeza agira ati“Turifuza ngo twubake n’abana babone aho bubaka,bazane icyo gishushanyo mbonera baduhe umwanya w’uko aba bana bacu b’abasore tutagumya kurarana nabo mu nzu imwe.”

Umusore nawe avuga ko gushaka umugore ari ingorabahizi kuko iyo bibaye ngombwa umugore amujyana mu gikoni iwabo ati“Kuko nyine n’ubundi baba baranze ngo twubake nta kuntu wabona umukobwa ngo ubure kuba wamujyana mu gikoni cy’iwanyu”.

Bamwe mu bakobwa bo bavuga ko n’abasore babuze aho bubaka bityo bikaba ari imbogamizi kuri bo ngo babashe gushakana nabo kuko ntaho babona babanira.

Aba baravuga ko babangamiwe no kuba igishushanyo mbonera kibemerera kubaka kidasohoka vuba,ariko kuri Ndayambaje felix umuyobozi w’akarere ka gicumbi, ngo bazakomeza gutegereza mu gihe hari ibi kinozwa.

Ndayambaje agira ati“Hano ni mu marembo y’igihugu.Cyane cyane haduhuza n’umupaka.Ikihutirwaga,ni ukuvuga ngo, ese dukurikije igishushanyo mbonera cyari cyateguwe, kirikujyana n’icyerekezo kuburyo buhagije kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi kitazahindurwa?

Dusanga harimo n’ibindi byo kunozwa.Ariko turavuga ngo umuturage yerekurenganira muri ibyo byo kunozwa, reka iby’ibanze yemererwe kubyubaka”.


Ndayambaje felix umuyobozi w’akarere ka gicumbi ngo bazakomeza gutegereza mu gihe hari ibi kinozwa

Gusa kubera imishinga iri kuhategurwa nka cross border market n’utundi dusoko biri kuhubakwa na poste de santé ndetse n’ibindi Ndayambaje avuga ko abaturage bagomba kuba bategereje.

Akomeza agira ati“Kiracyanozwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye ariko, kihishemo ibyo byose navuze;ari ayo mateka yo kubohora igihugu bikaba birimo ndetse n’icyerekezo abantu bagana mo”.

Ibi umuyobozi w’akarere asobanura hano biraburira abaturage baturiye Gatuna gutegereza icyemezo kizabaha uburenganzira bwo kubaka. Icyakora nanone aba bifuzwa ko byakorwa vuba bishoboka, cyane ko kubaho mu bucucike no hanze kuri bamwe bishobora kubakururira ibindi bibazo ku buzima bwabo.

Honore Ishimwe /Muhabura.rw

  • admin
  • 28/09/2018
  • Hashize 6 years