Gicumbi:Inzu zagwiriye abakozi barimo gucukura umuyoboro abagera ku munani barakomereka

  • admin
  • 14/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu kagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi inzu zaguye ku bantu ubwo bakoraga ibikorwa bijyanye no kwagura umuhanda ariko k’ubw’amahirwe nta muntu yahitanye usibye abakomeretse.

Ni impanuka yabaye ejo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu mu ma saha ya saa cyenda aho abakozi barimo bakora umuhanda, basatiriye amabaraza y’inzu ziri kumuhanda binjira muri fondasiyo z’ayo bituma yikanga aragwa.

Muhabura.rw iganira n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix,yavuze ko muri ibyo byabaye nta muntu wishwe n’iyo mpanuka usibye abakomeretse nabo bajyanwe kwa muganga.

Yagize ati”Abari bakomeretse kugeza ubu dufite ni umunani n’undi wa kenda wahunze kubera ubwoba ariko ntabwo yakomeretse mu gitondo nawe twanahuriye kwa muganga.Muri abo harimo n’abasezerewe bavuye kwa muganga bagera kuri batatu abandi baracyakurikiranwa”.

Akomeza avuga ko mu masaha ya mugitondo yavuganye n’abaganga bamubwira ko nabo basigaye barimo kubakorera isuzuma rya nyuma kugira ngo nabo babasezerere.

Ayo mazu yari asanzwe ashaje kandi adakorerwamo bityo kuba umujyi wa Gicumbi urimo kuvugururwa,ubuyobozi bwasabye banyirayo kuyavanaho bitewe n’uko ashaje banga kuyakuraho.





Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/07/2019
  • Hashize 5 years