Gicumbi:Imyaka 12 irashize Umukecuru warokotse Jenoside yemerewe ingurane ku butaka bwe none amaso yaheze mu kirere

  • admin
  • 24/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Imyaka 12 irashize,Umukecuru witwa Mukafelesi Felesita warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 wo mu Karere ka Gicumbi,asaba ubuyobozi kugira icyo bukora ngo ahabwe ingurane y’ubutaka bwe MINALOC yubatsemo inzu z’abatishoboye mu mwaka wa 2007 cyangwa se ngo abusubizwe,none bikaba byarananiranye.

Ni ubutaka buherereye mu mudugudu wa Rugarama ,mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba.Guhera mu wa 2007 hubatswemo inzu z’abatishoboye kugeza magingo aya ahora yizezwa guhabwa ingurane ,ariko amaso yaheze mu kirere.

Mukafelesi Felesita avuga ko acyeneye kurenganurwa kuko bikomeje kumukururira ubukene maze agahabwa ingurane dore ko hari icyo yamufasha mu mibereho ye.

Ati”Nari nkwiye kurenganurwa naraharenganiye kuko aho hantu ntihinjinza.Ibyo byose byaje mu buryo bwa leta nta nama bangingishije ngo wenda aha hazavamo ibibanza runaka. Ikifuzo cyanjye ni ikiyo ngurane nshaka”.

Akomeza avuga ko kuba aho hantu atahafite ari ikibazo gikomeye kuko hamuteje ubucyene aho avuga ko ahafite yajya yatira abantu bakamuha amafaranga yaha abakozi bamufasha guhinga andi akayifashisha mu buzima busanzwe.

Aka karengane agaragaza kanashimangirwa n’Umukuru w’umudugudu wa Rugarama Mushumba Yves Fabrice,uvuga ko nawe yakigejeje kunzego zimukuriye,ariko uko iminsi ishira indi igataha ntagisubizo Mukaferesi abona kungurane akwiye.

Ati”Ibyo aribyo byos niba ashaka ingurane ingana n’aho yatanze,agomba kuyibona.Njyewe ntekereza ko ubuyobozi bwite bwa Leta bakwiriye ku mukorera ubuvugizi byibura nawe agashira agahinda”.

Akomeze agira ati”Ni bamuhe ingurane y’ubutaka buhwanye naho cyangwa bamuhe amafaranga ariko nibura nawe ajye aryama nawe asinzire“.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Nkunzurwanda John avuga ko iki kibazo cya mukecuru Felesita amaze igihe gito akimenye nk’umuyobozi mushya muri uyu murenge ,icyakora aratanga icyizere ko bitarenze icyumweru kimwe iki kibazo kiraba cyakemutse.

Ati“Igihari ni ukubahiriza uburenganzira bwe kuko uriya mutungo awufiteho uburenganzira.Tugiye kureba icyo amategeko ateganya bityo ndibaza ko nka nyuma y’icyumweru kimwe twaba twamuhaye igisubizo gifatika”.

Kuba hashize imyaka igera kuri 12 ikibazo cya Felesita Mukafelesi kidahabwa icyerekezo,akaba atanishoboye,nibigaragaza intege nke ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba bwagize mu kugugishakira umuti,kuburyo iki cyizere umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge atanze kitaraje amasinde byaba ari igisubizo ku gihombo Mukafelesi afite kubwo kudahabwa ubutaka bwe cyangwa ingurane.


Iyi ni inzu yubatswe mu kibanza cya Mukaferesi ituwemo n’imiryango itatu
Aha iyi nzu iri Mukaferesi niho yahingaga ariko nyuma y’uko bahamwambuye yahise abura aho ahinga
Mushumba uvuga ko nawe yakoze uko ashoboye iki kibazo akakigeza kunzego zimukuriye ariko uko iminsi ishize ari myinshi nta gisubizo umucyecuru ahabwa
Ishimwe Honore/MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/04/2019
  • Hashize 5 years