Gicumbi:Hari abanyeshuri bagisangira ibyumba byo kwigiramo n’abayobozi b’ibigo byabo

  • admin
  • 05/10/2018
  • Hashize 6 years

Mu karere ka Gicumbi haravugwa ikibazo cy’ubucucike mu mashuri ituma hari n’abakigira munsi y’ibiti no mubiro by’abayobozi b’ibigo.Iki kibazi kiravugwa cyane mu bigo biri mu mirenge ya Kaniga,Muko na Rukomo.

Kwigira munsi y’umunyinya,ndetse no kubyiganira n’umuyobozi w’ishuri mu biro bye,haramuka habonetse abashyitsi abana bagasohorwa,ni bwo buzima buranga imyigire y’abana biga mu bigo biri mu mirenge ya Kaniga, Muko na Rukomo.

Aba byeyi baharerera basanga kohereza abana babo ku ishiri ntacyo bimaze kuko batakwitega umusaruro bazakura mu buzima bw’imyigire nk’iyo bityo bagasaba inzego bireba kugira icyo zikora.

Umwe mu ba byeyi yagize ati “Bigira hariya mu biro bya Diregiteri,ubwo ni ukuvuga ko iyo diregiteri afite imirimo yihutirwa barasohoka”.

Undi nawe ati“Hari abigira hanze bo ni benshi.Nahariya hakurya,hari nabambukaga bakajya kwigira mu rusengero rw’abagatulika kubera kubura amashuri.”

Bakomeza bavuga ko hari n’umunyeshuri wigeze kugwa mu cyambu bakunze kwambu yitaba Imana bitewe n’uko icyo cyambu iyo imvura yaguye cyuzura kigasendera.

Aba babyeyi barasaba gutekerezwaho byihuse kuko ngo kwigira muri ubwo buzima nta musaruro w’abana babo babyitezeho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko Kayiranga Theobald uvuga ko imyigire yo muri ubwo buryo iri gutuma abata ishuri biyongera.Ariko ngo barahangana nabyo, gusa yemeza ko bigoye.

Kayiranga ati“Mu tangiriro z’uyu mwaka twari dufite abana 223 bavuye mu ishuri,ariko hasigaye 61 nabo tukigenda tureba uburyo bagarukamo. Ariko ugasanga abenshi bagenda bavamo tutanarebye kuri urwo rugendo bakora”.

Muguhangana n’ibibazo byubucucike ningendo za kure zitorohera abatari bacye , Sengimana Jean Damascene ashinzwe uburezi mu karere Gicumbi, avuga ko mu ngengo y’imari y’uyumwaka hazubakwa ibyumba birenga 60.

Sengimana yagize ati“Tuzubaka ibyumba 61,ni ukuvuga ngo harimo ibyumba 58 bizasimbura ibishaje n’ibingibi 3 by’amashuri y’incuke by’umwihariko.hari n’ibizubakwa ahantu hatandukanye nko mu masite abiri,mu rwego rwo gucyemura ingendo ndende abana bakora”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bagiye kubaka ibyumba by’amashuri 3 mu murenge wa Rukomo mu rwego rwo gufasha ndetse no gucyemura ikibazo abana bahura nacyo cyo gukora ingendo za kure.

Si umwihariko wa Gicumbi gusa ,kuko n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Mulindwa Samuel aherutse kubwira Abadepite ko ikibazo cy’ubucucikike mu mashuri nubwo gihangayikishije kigikomeje kuko kugikemura ngo bisaba amafaranga menshi.

Yasobanuye ko nibura hakenewe miliyari 130 Frw muri uyu mwaka w’ingengo y’imari nyamara ngo bazahabwa miliyari 18 Frw zonyine zigenewe kongera ibyumba by’amashuri.

ISHIMWE Honore /MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/10/2018
  • Hashize 6 years