Gicumbi:Barashima EAR ku gikorwa cyo kubavura amaso cyatumye bongera kubona nyuma y’igihe kinini batabona

  • admin
  • 29/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abahawe ubuvuzi bwa maso mu karere ka Gicumbi kubufatanye bw’itorero EAR diyoseze ya Byumba n’abafatanyabikorwa binzobere mu buvuzi bw’amaso,barashima iki kigorwa cyatumye benshi bongera kubona nyuma y’igihe kinini batabona, bagasaba ko amahirwe nkaya yajya ahoraho kugirango agere kuri benshi.

Umwe mu bavuwe amaso witwa Veronika Mukaferesi uvuga ko yari yarahumye ,nyuma yo kuvurwa akaba ashimangira ko yongeye kubona kuburyo agiye kongera gutandukanya inyuguti n’indi.

Ati”Ndakureba nubu uzanye inyuguti hano nazikubwira.Ubu ahubwo ndabashimira Imana ibampere umugisha udacagase”.

Kimwe n’abagenzi be,bose bahuriza kugushima inzobere z’abaganga bamaso baturutse mu gihugu cya Canada na amerika bazanywe n’itorero angilikani mu Rwanda (EAR).

Mugenzi we nawe yagize ati “Ubu nari narahumye none ndabona irijisho bambaze ryakize rwose”.

Undi nawe ati”Mu maso yanjye hari harimo igiho, none cyatangiye kugabanuka”.

Nyiricyubahiro Musenyeri w’itorero angilikani mu Rwanda ,diyoseze ya Byumba Emmanuel Ngendahayo ,nawe ashima ko kuvura amaso byagenze neza mu gihe cy’iminsi 12 igi kigorwa cyamaze .

Uretse gutanga ibikoresho birimo indorerwamo zamaso zitandukanye Musenyeri arahuza isano y’ubuvuzi n’ibikorwa by’ivugabutumwa by’itorero.

Ati “Nk’uko imibare igenda ibigaragaraza abantu barenga 1450 bavuwe kandi bakavugwa mu buryo burimo ibyiciro bitatu; harimo abari bafite amashaza mu maso babazwe,harimo abari bafite imirishyi yo mu maso yavuwe,harimo n’abafite amaso yavuyemo babaha insimbura z’amaso n’abandi babaha amarinete yo gusoma,ayo kureba kure,ayo guhangana n’umuyaga ndetse n’izuba ku buryo abantu bafashijwe”.

Akomeza avuga ko bitewe n’uburemere bw’uburwayi bw’amaso abantu bari bafite, byasabaga ko abayarwaye bakabaye baragiye kwivuriza hanze bikabatwara amamamiliyoni ariko kubera mitiweli de sante bavuwe ku mafaranga make cyane angana n’ibiceri 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Musenyeri Ngendahayo ati “Bamwe mu bavuwe bari bafite uburwayi bwasabaga benshi bifite kujya mu buhinde cyangwa mu bihugu by’iburayi ubona bishobora kugira agaciro karenga miliyoni ebyiri ariko bavuwe kuri mitiweli ya mafaranga 200 yo nyine asimbura muliyoni zirenga ebyiri”.

Akomeza agira ati “Mitiweli de sante twayihaye agaciro tuyiha umwanya w’ibanze ku buryo abazaga twabakanguriraga kuyishaka ariko abaje batayifite bake cyane twabahaye isomo batwemerera ko bagiye kuyishaka”.

Abaturage bavuwe amaso n’inzobere 25 zaturutse mu gihugu cya Canada na amerika mu mushinga Medical Ministry international kubufatanye bwa EAR Byumba, n’akarere ka Gicumbi na minisiteri y’ubuzima ,bahawe imiti ,indorerwamo n’ubundi bufasha bugenerwa umurwayi w’amaso ,nubwo umubare w’abarwayi waruse ubufasha ,abacikanywe bashyizwe kurutonde bityo bakazaherwaho ubutaha,abandi bajyanwe n’itorero kuvurirwa mubindi bitaro.

JPEG - 489 kb
Iki gikorwa cyo kuvura amaso cyakozwe n’inzobere z’abaganga bamaso zaturutse mu gihugu cya Canada na amerika bazanywe EAR
JPEG - 535.3 kb
Abavuwe barimo abari bafite amashaza mu maso ndetse n’abafite imirishyi yo mu maso
JPEG - 661.6 kb
Abari bafite amaso yavuyemo bahawe insimbura z’amaso n’abandi babaha amarinete yo gusoma,ayo kureba kure,ayo guhangana n’umuyaga ndetse n’izuba
JPEG - 532.1 kb
Bavuwe n’inzobere 25 zaturutse mu bihugu nka Canada ndetse na Amerika

Ishimwe Honore/MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/09/2019
  • Hashize 5 years