Gicumbi:Bamwe mu borozi b’inka bihaye umuhigo wo gutanga ubwishingizi bw’inka zabo

  • admin
  • 21/10/2019
  • Hashize 4 years
Image

Bamwe mu borozi b’inka bo mu karere ka Gicumbi baravuga ko korora kutagira ubwishingizi ntaho kwaganisha ukora uyu mwuga,bityo ko nabo bagiye gushinganisha inka kugira ngo ibyago bikunze kuzibasira bidakomeza kubasiga mu bihombo gusa .

Dusabimana Joseph umworozi wo mu murenge wa Bwisige avuga ko yapfushije inka ,kuri ubu akaba ari mu bwishingizi . kuri we nta mpungenge afite namba ,kuko yizeye neza ko nubwo yagerwaho n’ibyago ashinganye .

Ati”Iyo banshumbushije nanjye ntibyatinze nahise nyishyira mu bwishingizi ubu ndimo nditegura ko igiye kubyara niyo igiye kubyara nayo nyishyire mu bwishingizi ubu nta kibazo rwose”.

Abandi borozi bo mu murenge wa Cyumba , bavuga ko nyuma yo gusobanukirwa n’akamaro ka gahunda y’ubwishingizi nabo bagiye gushinganisha inka zabo ,hagamijwe gukuraho ibihombo bahuraga nabyo igihe bapfushije .

Umwe yagize ati“Nasohoye inka mu kiraro iragenda iravunika biba ngombwa ko bayibaga ubwo urumva ko iyo nza kuba narimfite ubwishingizi ntabwo nari kuba nagize igihombo nk’icyo nagize”.

Mu genzi we ati”Ubwo bwishingizi naba nagiyemo buzamfashe mu gihe rya tungo naba nagize ibyago rikaba ritagihari”.

Umuhuzabikorwa wa gahunda zitandukanye z’imishinga muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Nirere Marion avuga ko gushyira inka mu bwishingizi aricyo gisubizo ku bibazo byose bishobora kwibasira umworozi.Aha aragaragaza ibimaze gukorwa ndetse akanasaba akarere ka Gicumbi ahashyirwa imbaraga .

Ati”Twavuga kugeza kuri uyu munsi inka zimaze kubona ubwishingizi ni inka ibihumbi bibiri [2000].Muri izo ibihumbi bibiri, hamaze gupfa inka 21 zifite agaciro ka miliyoni 12.Kugeza uyu munsi 18 zimaze kwishyurwa kandi ibyo bikaba byarakozwe mu gihe kitarenze minsi irindwi”.

Avuga ko kugeza ubu mu Rwanda akarere kamaze gushyira mu bwishingizi inka nyinshi ari akarere ka Nyagatare naho akarere ka Gicumbi kakaba kakiri hasi kuko inka 52 gusa nizo zimaze guhabwa ubwishingizi.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix ,avuga ko bakurikije igihombo umworozi agira ,hagiye gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga kandi bizeye gutera indi ntambwe bakava ku gipimo cyo hasi bariho ubu .

Ati “Nahoze ndeba imirenge imaze kwiyandikisha ni imirenge ikenda n’indi iri mu nzira mu nka hafi ibihumbi 68 inka zimaze kugeramo ni inka 52 gusa.Wajya kubara inka 52 gusa muri uwo mu bare wose ugasanga dufite imibare ikiri hasi.

Kugira ngo twirinde ibyo byago byose,reka inka tuyifate nk’ikidukamirwa ariko kitwihutisha mu iterambere bityo rero tuzifatire ubwishingizi”.

Impanuka ,indwara zica ,ibyorezo, uburwayi budakira n’ibindi nibyo byishingirwa ,aho umworozi atanga 60% leta ikunganira umworozi 40% y’ikiguzi cy’ubwishingizi . ni Ikiguzi kibarwa hashingiwe ku gaciro k’inka kari ku isoko kingana na 4.5%.

Mu Rwanda ubuhinzi n’ubworozi bufite 28 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu ,aho Ubworozi bw’inka bufite uruhare rwa 4%,kugeza ubu habarirwa inka zirenga gato miliyoni ,mugihe mu karere ka Gicumbi habarizwa inka zirenga ibihumbi 86 ,zitanga litilo ku munsi ibihumbi 90 birenga kuburyo uyu mubare ubaye ushinganye byakomeza gutuma abakora uyu mwuga batera imbere.

JPEG - 103.4 kb
Nirere Marion,umuhuzabikorwa wa gahunda zitandukanye z’imishinga muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi


JPEG - 130.2 kb
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix,avuga ko bitewe n’igihombo umworozi agira hagiye gushyirwa imbaraga mu kongera umubare w’abashinganisha inka

Ishimwe Honore /MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/10/2019
  • Hashize 4 years