Gicumbi:Amafaranga ava ku mukamo bayagura mazutu ya moteri y’ikusanyirizo kandi amashanyarazi abanyura hejuru

  • admin
  • 18/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Bamwe mu borozi bo mu murenge wa Bukure ,baravuga ko batewe agahinda n’igihombo baterwa no guhora bakatwa amafaranga 10 kuri buri litiro y’amata bagemuye,akoreshwa mu kugura essence ya moteri ku ikusanyirizo,mugihe insinga z’amashanyarazi zibaca hejuru imyaka itanu ikaba ishize ntagikorwa .

Aba borozi bavuga ko ntako batagira ngo bite kunka bahawe bityo zibafashe kwikura mubukene.nubwo bimeze gutya ariko kuri iyi nshuro bagowe cyane no kudahahabwa igiciro nkicyabandi borozi,bagemura kuyandi makusanyirizo ,kubera gukurwaho amafaranga 10 kuri buri litilo igemuwe yo kugura essence,ibituma ikiguzi cy’umukamo kitagira umusanzu ku mibereho yabo ,bagereranyije nimirimo igendera mu kwita ku nka .

Umwe yagize ati”Nk’umukamo wa nimugoroba hano ntabwo bajya bawakira tuyarekera mu rugo kubera ko akenshi baba batsa moteri ntabwo babasha kwakira aya ni mugoroba”.

Undi ati“Abandi kubera ko bafite umuriro babaha ku giciro cya 200 ariko twebwe kubera ko ntawo dufite baduhera ku 160”.

Aba borozi barasaba ubuyobozi ko bwabafasha bakabona umuriro byibura bakareba ko nabo bagira inyungu ivuye mu bworozi bakora.

Ni ikibazo Jean Marie Vianney Rudasingwa Umuyobozi wa Koperative COOPEMOBU, avuga ko gishingiye kukuba amashanyarazi abaca hejuru ,nyamara ntibayahabwe kubera ko hari icyuma cyifashishwa mu kugena ingano y’umuriro ukoreshwa kizwi nka transfort mu ndimi z’amahanga kidahari ,aribyo bibashora mu gihombo muri ubu buryo agaragaza ku kwezi .

Ati”Igihombo ni kinini cyane kuko umusaruro wose tubona tuwugura mazutu”.

Akomeza avuga ko mazuta bashyira muri moteri ari litiro 40 ku munsi.Hanyuma bakuba n’ukwezi kose ugasanga bihwanye na miliyoni 1,377,600 frw.

Unyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bukure Bayingana Theogene ,avuga ko ari ikibazo bagaragaje ku rwego rw’akarere kuburyo imirimo yo gufasha iyi koperative gusohoka muri iki kibazo igeze ku musozo.

Yagize ati”Ubuyobozi bwa lege mu cyumweru gishize bwari bwatwijeje ko by’umwihariko bitazarenza ku wa Gatatu washize.Ubu amakuru mfite bari mu mirimo yanyuma kuko transiforumateri yamaze kugeraho.Ikindi ni ukureba uko umuriro wagenda udateje ibibazo kandi ibyo birasa nibimaze kurangira.Ndizera ko mu cyumweru gitaha bizaba byamaze gucyemuka”.

Koperative COOPEMOBU(cooperative d’elevele modern de Bukure) ifite abanyamuryango 1200 , yakira umukamo usaga litilo ibihumbi 4 ku munsi ,kuburyo bitewe no kutagira umuriro w’amashanyarazi umukamo wa ni mugoroba utakirwa ,bigatuma hari amata apfira ubusa aborozi kubwo kutayabonera isoko,kuburyo gufashwa kubonerwa umuriro w’amashanyarazi ari kimwe mu byatuma koperative igira intambwe itera hadasigaye iyumworozi .


Rudasingwa Umuyobozi wa Koperative COOPEMOBU avuga ko ikibazo bafite ari igishingiye ku kutagira umuriro w’amashanyarazi bityo n’udufaranga babashije kubona abahita batugura mazutu inyungu ikabura ityo
Valerie asaba ubuyobozi kubafasha kubona umuriro w’amashanyarazi ngo barebe ko nabo bagira inyungu babona ivuye ku mukamo, dore ko amafaranga yose abonetse ahita agurwa mazutu ya moteri
Gitifu Bayingana avuga ko ari ikibazo bagaragaje ku rwego rw’akarere kandi kirihafi kuvugutirwa umuti
Imashine ikonjesha amata ikora iyo moteri yacanwe, iyo nta mazutu ya moteri akazi kayo karahagarara amata akangirika
Honore Ishimwe/MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/12/2018
  • Hashize 5 years