Gicumbi:Abeguriwe amavomo rusange baravugwaho gutanga serivise nabi uko bishakiye
- 25/10/2018
- Hashize 6 years
Hirya no hino mu karere ka Gicumbi haravugwa ikibazo cyabakivoma amazi yibirohwa,Atari uko mu mavomo amazi yabuze,ahubwo ari ibishingiye ku mitangire mibi ya serivisi zabeguriwe amavomo kuburyo abaturage bo bavuga ko gikomeje kubakururira ingaruka ku buzima bwabo,bagasaba gufashwa kugisohokamo.
Nyirabayazana w’iki kibazo ngo ni barwiyemezamirimo bafite mu nshingano amavomo rusange,bataboneka,imvano yo kuvoma amazi yo mu bishanga kimwe n’andi mabi byamaburakindi kubatuye mu bice bitandukanye .
Umwe yagize ati“Usanga bigiriye mu kazi ku buryo nk’igihe uyacyeneye(amazi) ntiwayabona.Ushaka kuhira inka nabwo ntiwayabona.Byaba byiza nko mu gihe waba ucyeneye amazi ukayabona ariko byaba ngombwa niba akazi atagashoboye akagaha abandi”
Undi yagize ati”Ni ukuvuga ngo tuvoma amazi yo mu gishanga.Nukuri ikibazo cy’amazi kirahari kandi kirakomeye pee!”.
Akenshi usanga amavomo rusange afunze nta n’inyoni itamba abaje kuvoma bakabura uwubaha amazi bagahitamo kujya kuvoma ikinamba
Si ikibazo gishya mu matwi y’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix,icyakora ngo hari umurongo cyahawe .
Ndayambaje yagize ati“Ubwa mbere ni ukuvuga ngo ba baturage bari bafite ishyiramwe ricunga umugezi ariko murabizi ko ibintu by’ibikorwa remezo bisaba ubunararibonye bisaba no kubyigira.Turavuga duti birashoboka ko ibyo abaturage bari kuvuga aribyo cyangwa se nanone wa rwiyemezamirimo waje bakavuga bati yaje ari uwohirya atumye twebwe twabicungaga tudatera imbere none reka twerekane ko hari ikibazo”.
Akomeza aigira ati“Nicyo twavuze ngo nabo nibaduhe umwanya ariko utarambiranye tubikurikirane turebe ikibazo koko niba kiri mu myumvire tuze twigishe[…]Niba kiri kuri rwiyemezamirimo watsindiye iryo soko nawe tugire ibyo twumvikana byo guhindura”.
Kuba hari abataregerwaho n’amazi meza,ni ikibazo abanyagicumbi basangiye n’utundi duce. icyakora kuba bayatunze nkumutako ni byo aba bafata nkiyobera ,icyakagombye kwihutishwa kuko ingaruka zikururwa nikoreshwa ry’amazi mabi zo zidahagarara kwiyongera biturutse kuburangare bw’abakagombye kuzikumira.
Honore ISHIMWE