Gicumbi:Abayobozi baritana ba mwana ku mafaranga bambuye abaturage asaga miliyoni 3 bakoreye bakora ikibuga cy’umupira

  • admin
  • 27/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abarenga 200 bakoze imirimo y’amaboko muri VUP mu murenge wa Bwisige,mu karere ka Gicumbi ,barataka kudahemberwa igihe amafaranga angana na miliyoni zisaga 3,bakaba bavuga ko imibereho mibi basanganywe aho kuzamurwa n’iyi mirimo ahubwo barushijeho gusubira inyuma.

Aba bakoreshejwe mu mirimo yo kwagura ikibuga cy’umupira w’amaguru giherereye hafi y’umurenge wa Bwisige,nyuma yo gusoza indi mirimo yo gutunganya umuhanda usaga kibilometero enye.

Gusa Ibihumbi cumi n’umunani byibuze niyo mafaranga uwakoze atiganda agombwa kuba yarahembwe angana n’imibyizi cumi nitanu aho bavuga ko ari amafaranga yakagize uruhare mukuzamura imibereho yabo n’imiryango yabo.

Niragire Theophile ni umwe mubakoze imirimo yo kwagura iki kibuga akorera 1200 ku munsi ,kubwe ni ibihombo gusa .

Ati”Nti twahinze mu kwacu twirirwaga twirukayo uwasibaga bakamubwira ngo bazamukuramo ngo ubwo azaba yaragiyemo yishoboye turakora none ubu inzara iratwishe iyo abandi bari kurya wowe warakoreye amafaranga ntuayabone biba ari ikibazo”.

Abaturuka mutugari 4 tugize uyu murenge bose intero nimwe ni uko bahabwa amafaranga bakoreye akabagobotora urusobe rw’ibibazo barimo kimwe nabo babereyemo imyenda,Rugero Innocent n’abagenzi nuku basobanura agahinda kabo.

Umwe yagize ati “Urumva ko mu byo napangaga nti byakozwe kuba narapangaga kugura nk’ihene sinayiguze urumva ni ikibazo gikomeye”.

Undi nawe ati”Twakoze mu mvuvura twavaga hano ninjoro tugataha mu ijoro nta guhinga.Bajye baza batubwize ukuri bakore bije niba babona amafaranga ahari babwire abatishobye baze bakore naho niba tuzajya duhemberwa umwaka aka kazi ni ako abishoboye ntabwo ari ak’umuntu w’umukene”.

Imanishimwe Jean de la Croix umukukozi w’umurenge wa Bwisige ushinzwe imiyoborere myiza,akaba n’umwe mubagize uruhare mu ikurikiranwa ry’iyi mirimo, avuga ko bo icyo bakoze ari ukugeza urutonde rw’abagomba kwishyurwa ku karere bityo bategereje ikizavamo .

Ati”Dukora raporo tugasaba ku karere nabo bagasaba.Ku karere nabo barasabye murabizi ejo bundi ingengo y’imari bari bayifunze ntabwo yabashaga gusohoka”.

Akomeza avuga ko ibindi byisumbuye byabazwa abayobozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gicumbi.

Liberata Niyonsaba umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gicumbi mu mvugo ye humvikanamo ukutagirana ikibazo na kimwe n’abatakaje imbaraga muri iyi mirimo,kuko ntadeni bafitiwe nk’uko abisonura muri aya magambo.

Mu magambo make yagize ati ”Twarahambye rwose ! twarahembye”.

Nubwo mumvugo zaba bayobozi humvikanamo ukutita cyangwa ukudakurikirana ibibazo byabo bashinzwe,haranibazwa impamvu amafaranga agomba gufasha abasanzwe batishoboye kuzamura imibereho yabo,nyamarama akamara amezi asaga atatu n’abakabakurikiraniye aho bigeze bitana bamwana,uwatakaje amaboko aririra mu myotsi.

Ibi bikaba bisaba imbaraga abafite aho bahuriye nizi gahunda gushyira imbaraga mu ikurikirana bikorwa ry’imirimo n’imyishyurire y’abakoreshejwe .

Ishimwe Honore / MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/07/2019
  • Hashize 5 years