Gicumbi:Abatujwe mu mudugudu w’Irembo barataka kubaho batagira ubwiherero n’ibikoni

  • admin
  • 01/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abatujwe mu mudugudu w’Irembo mu murenge wa Shangasha mu karere ka Gicumbi, baravuga ko nubwo bakuwe mu manegeka yashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga ,naho bimuriwe batorohewe no kubaho batagira ibikoni ndetse n’ubwiherero mu bihe byimvura binjiyemo.

Ni miryango igera kuri 17 irimo kuvanwa mu manegeka igatuzwa mu mudugudu w’Irembo.Nubwo muri uyu mudugudu hatujwe ibyiciro bitandukanye ,birimo abashobora kwirwanaho harimo n’abanyantege nke bakeneye gufashwa ,kuko amazu menshi atarimo amadirishya ,inzugi zidakingwa n’ibindi bibazo.

Umwe muri bo witwa Saverina Ntahonshobora w’imyaka 79 yemeza ko kuvanwa mu manegeka byabashimishije ,ariko agasaba ubuyobozi kubafasha kubonerwa ibikoni n’ubwiherero kuko kutabigira imibereho yabo ikigoranye.

Agira ati “Nibyo bibazo nyine dufite reba nk’ubu akazuba karavuye uwutetse aratetse ariko nihindura ubwo ni ibibazo.Naho ubwiherero bwo baracukuye gusa nta kindi bakoze.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangasha, Rwitare Lambert,avuga ko amazu atuzuye neza koko,hari imirimo igikomeje gukorwa ku buryo igihe cy’imvura kitazahungabanya imibereho y’abatujwemo .

Ati “Turimo turisuganya nk’abakozi b’umurenge n’utugari buri muntu agenda atanaga amafaranga ashoboye kugira ngo turebe uko twazatera igishahuro kugira ngo igihe cy’imvura itazazangiriza”.

Akomeza agira ati “Iyo tujya gufasha duhera kuri wawundi ufite imbaraga nkeya.Nkumva rero ikirihe tugomba kongera imbaraga kugira ngo tuzasoze neza naho ubundi ni ubushake kuko abakozi twemera no kwikora ku mufuka kugira ngo dufashe babandi bacu batishoboye”.

Kuba hakiri imiryango imvura igiye gusanga mu manegeka bagomba gutuzwa mu mudugudu w’irembo kubera inzu zigiye kumara imyaka irenga 3 zitaruzura ,ni ikibazo gisa nigitunguye umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix ,gusa yongeraho ko nkakarere biteguye gutanga umusanzu wabo umurenge n’ubiyambaza .

Ati”Aya makurui ntabwo nari nyazi ayo nari nzi ni ariya twubatse dufatanyije n’ingabo kandi abaturage bari bayarimo.No muri Mukarange icyo twari dusigaje ni ukubashakira amahema afata amazi icyo cyo twavuganye n’umurenge uburyo banagikora kikarangira”.

Akomeza agira ati”Ariko ubwo tukimenye ndavugana n’ubuyiobozi bw’umurenge yenda numve ngo hari kubura iki niba hari n’ubufasha bw’akarere bwakenerwa noneho tube twafatikanya kugira ngo abo baturage babone bajye mu mazu yabo cyane cyane ko biri no mumihigo abantu badafite aho kuba amazu tugomba kubaka muri iyi ngengo y’imari agomba kuzura bakayajyamo”.

Uretse imiryango 17 iteganywa gutuzwa mu mudugudu w’irembo mu murenge wa Shangasha ,ntamibare y’abaturage bamaze kuvanwa mu manegeka n’abakiyarimo twabonye kuko Sinumvayabo Emmanuel uyobora iri shami rishinzwe imiturire yasabwe kuyisangiza Radio Ishingiro abyanga nkana ,ndetse tuniyambaje umukozi ubishinzwe Sinumvayabo ntiyamuha uburenganzira bwo kuyiduha , ibisa no gutinya gutanga imibare nabo ubwabo badafitiye amakuru y’izewe cyangwa kunaniza itangazamakuru muri rusange .

Batekera hanze kuko nta bikoni bagira iyo imvura iguye batarahisha ubwo kurya birabireka


Amwe muri aya mazu ntabwo afite amadirishya n’inzugi
Mu nzu imbere nta masuku yakozwemo haba hasi cyangwa hagati y’amatafari

JPEG - 93 kb
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Felix Ndayambaje yizeza abaturage ko ibigega bizajya bibanza bigasuzumwa mbere y’uko bitangira gukoreshwa

Ishimwe Honore /MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/10/2019
  • Hashize 5 years