Gicumbi:Ababyeyi baratungwa agatoki na bagenzi babo mu bituma abana bata amashuri ku bwinshi

  • admin
  • 30/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gicumbi baratungwa agatoki n’ubuyobozi bw’akarere mu gutiza umurindi umubare w’abana bata ishuri no gukererwa, bishingiye ahanini ku mirimo ivunanye bakoreshwa.Mu gihembwe cya kabiri honyine habarurwa abanyeshuri 1791 batarasubizwa mu ishuri.

Imirimo ivunannye ikoreshwa abana irimo iyo gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro,gukoreshwa ubuyaya ,kwahira ubwatsi n’indi hakiyongeraho imyumvire y’abamwe mu babyeyi nibyo bifatwa nkimpamvu nyamukuru ituma ikibazo cy’abana bata ishuri kitavugutirwa umuti urambye.

Bamwe mu babyeyi bemera intege nke zabo mugutuma abana bata cyangwa bakererwa ishuri.

Uwitwa Yankurije Regina na mugenzi we Karasi Juvenal ni bamwe mubabyeyi bashimangira ko imyumvire kubabyeyi ihindutse byaba igisubizo kuri iki kibazo.

Regina ati”Akenshi na kenshi bituruka ku babyeyi cyangwa abarerwa na ba sekuru ukabona abandi babashutse babajyanye muri ako kazi batari bakwiye kukajyamo kuko baba bakiri bato”.

Naho mugenzi we Karasi agira ati “Ni ugushyira imbaraga mu bukangurambaga kuko igihe cyose umubyeyi adakurikiranye umwana we ngo abishyiremo imbaraga ngo yumve ko umwana agomba kujya ku ishuri n’uwo mwana ntiyabikubnda”.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Nyarurama ishuri riherereye mu murenge wa Ruvune, Komezusenge Jean claude, avuga ko zimwe mu mpamvu zitangwa n’abana bata ishuri cyangwa bakererwa zishingiye kubabyeyi.Icyakora asanga hakomeje gusenyera umugozi umwe ku mpande zose byatanga igisubizo.

Ati “Iyo twakoze ubukangurambaga twese tugafatanya twibutsa inzego za Leta z’ibanze nk’abayobozi b’imidugudu,akagari n’umurenge, ku buryo iyo twabukoze ubona noneho ko bigenda bigabanuka”.

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe amashuri abanza ,amasomero n’amashuri y’inshuke Mukayiranga Julienne avuga ko Ikibazo cyo guta ishuri kubana gifite uburemere ,kandi gisaba uruhare rwa buri wese .

Aha aradusangiza ishusho y’uburyo guta ishuri bihagaze nicyakorwa ngo hashakwe igisubizo .

Agira ati “Mu rwego rw’akarere hose abana ibihumbi 3200 ni abana benshi bataye ishuri.Bata ishuri kubera kwa kutitabwaho,kwa kubura ibyo bakeneye, bakitwaza ibyo bakava mu ishuri.Ni ngombwa rero ko uruhare rw’ababyeyi rusubirwamo rukaba rwinshi kugirango abana bacu bareke guta ishuri bityo bakazubaka igihugu mu buryo bukwiriye”.

Akomeza avuga ko igihembwe cyarangiye abanyeshuri 2,011 bari barataye ishuri bagarutse ariko ngo haracyari abanyeshuri 1,791 bataragaruka,agasaba buri muntu kuba imboni y’umwana w’igihugu kugirango n’abataragaruka babashe gusubira mu ishuri.

Uretse guta ishuri Mukayiranga Julienne avuga ko imyigire y’umwana ikibangamiwe no gusiba ishuri ,urugero ku wa Gatanu wicyumweru gishize abana barenga ibihumbi 4 biga mu mashuri abanza barasibye , mu gihe abarenga igihumbi n’amagana 500 biga mu mashuri y’isumbuye nabo batagaragaye mu ishuri, ibyo ubuyobozi bw’akarere busaba ubufatanye bw’ababyeyi, abarezi n’inzego zibanze mugukumira ibintu byose byakoma mu nkokora imyigire y’umwana .


JPEG - 208.3 kb
Abana b’abanyeshuri bacishije ubutumwa bwobo mu mikino bagaragaza ko bagenzi babo babuzwa uburenganzira bwo kwiga ahubwo bagashorwa mu mirimo ivunanye
JPEG - 245.5 kb
Indirimbo zaririmbwaga zari ziganjemo ubutumwa bucyebura abyeyi kurekera abana uburenganzira bwabo bwo kwiga nk’uko aribo Rwanda rw’ejo
JPEG - 132.2 kb
Mukayiranga avuga ko Ikibazo cyo guta ishuri kubana gifite uburemere kandi gisaba uruhare rwa buri wese

Ishimwe Honore/MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/08/2019
  • Hashize 5 years