Gicumbi: Umuganga aracyekwaho kubyaza umugore agahita amusambanya

  • admin
  • 26/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umugore utuye mu murenge wa Rubaya ho mu karere ka Gicumbi,mu cyumweru gishize yagiye kubyarira ku kigo nderabuuzima cya Rubaya atungurwa n’uko umuganga wamubyaje witwa Matabazi Jean Bosco yaje kumuhohotera akamufata ku ngufu amusambanya ndetse n’iyanyuma itaraza ariko ngo uyu muganga si ubwambere avuzweho ko afata ababyeyi kungufu bagiye kubyara kuko mu mwaka wa 2011 yigize kuregwaho iki cyaha gusa habura ibimenyetso bimushinja ararekurwa.


Umubyeyi w’abana batanu twahimbye izina rya “Mwiza” Yemeza ko uyu muganga yamufashe kungu ariko akemeza ko ashobora kuba yari yasinze kuko nta muntu muzima wakora ibyo.

Mwiza yagize ati”Byari bigeze saa munani noneho kuko nari maze kubyara iyanyuma itari yaza ngifite n’umwana ku rutugu.Uwo muganga ahita amfata,amaze kumfata nibwo nahise ntabaza maze gutabaza abantu barampurura baza kuntabara,bahageze basanga hakinzeho.Iwe rwose yabikoze ku ngufu kuko nari nkiri kugatanda ndyamye agumya avuga ngo ni mwegere,noneho ndasohoka ndikugira ngo agiye kumvura ubwo uko ndi kumwegera, yangombyi y’umwana ndayifite mfite n’umwana.Akaboko kamwe gafashe umwana ikiriho akandi gafashe mu gitsina cyanjye gafashe yangobyi itarasohoka.Ubwo rero ntabwo namubeshyera ibintu atakoze ahubwo njyewe ndikubona yari yasinze”.

Akomeza agira ati”Travailleure( umukozi usanzwe), nuko araza akiza umwana igikundi yari afite nanjye araza aramfata ankora munda yayindi yo munda ayinkuramo ubwo muganga ahagaze imbere aho ngaho,ubwo abapolisi baranyohereje ngo baze bampime noneho barebe koko niba yaba yaransambanyije kugirango babone uko bakurikirana ikibazo cyanjye”.


Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rubaya Charles Nsengiyumva yavuze ko uwo mugore koko yaje kubyarira aho hanyuma akaza kuvuga ko umuforomo yamufashe ariko ntabwo bazi ukuri kwabyo.

Charles Nsengiyumva yagize ati”byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu bishyira ku Cyumweru aho umubyeyi wari waje kubyara ku kigo nderabuzima cya Rubaya,yavuze ko yaba yarahohotewe n’umuforomo arimo kumufasha mugihe cyo kubyara.Rero ntabwo twamenye ukuri kwabyo niyo mpamvu twitabaje inzego z’umutekano,yaba uwo mubyeyi twamwohereje ku bitaro by’akarere ka Gicumbi ndetse n’uwo avugako yaba yaramuhohoteye nawe inzego za Polisi zaje kumuvugisha ndetse akaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano kugira ngo zirebe ukuri kw’ibyo bintu”.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Amajyaruguru CIP Twizeyimana Hamdouni yavuze ko uyu muganga Matabazi Jean Bosco afungiye kuri sitasiyo ya Police ya Byumba kugirango hakorwa iperereza akomeza yemeza ko ataribwo bwambere uyu muganga avuzweho icyaha nk’iki kuko mu mwaka wa 2011 yigeze kukiregwa akaza kurekurwa kubera ko ntabimenyetso bimushinza byari bihari.

Ingingo yi 197 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igika cyayo cya mbere ivuga ko umuntu wese ukoresheje undi imibonano mpuza bitsina ku gahato ahanishwa igifungo cy’imyaka kuva ku myaka 5 kugera kuri 7 ndetse n’igika cya kabiri cyaryo kivuga ko umuntu ukoresheje imibonano mpuzabitsina umurwayi cyangwa umuntu ufite ubumuga ku gahato ahanishwa kuva ku myaka 7 kugeza ku myaka 10 n’ihazabu kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/03/2018
  • Hashize 6 years