Gicumbi : Ubuyobozi bw’Akarere ntibwemeranya n’abaturage

  • admin
  • 11/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda wa Gatuna babangamiwe n’imisoro ya hato na hato bakwa ku bintu baba bakuye muri Uganda byo kurya atari ibyo gucuruza bagasaba leta ko yareba uburyo iborohereza. Ubuyobozi bwa karere ka Gicumbi buvuga ko nta muntu basoresha avuye guhaha ibyo kurya ko ahubwo basoresha abavuye kurangura ibyo gucuruza.

Aba baturage bavuga ko byonyine kuba baturiye uyu mupaka byakagize kinini bibafasha mu mihahirane hagati y’ibihugu byombi, gusa ngo babona atari ko bimeze kuko nkiyo bagize icyo bakura muri Uganda iyo bagenze mu Rwanda barasoresha ngo bababwira ko ari magendo bazanye.

Mutabazi Yves umwe mu bakunda kwambuka uyu mupaka yatuganirije ati“Ikibazo hano dufite ni uko umuntu yambuka umupaka agiye nko muri Uganda kwishakira nka kawunga yo kwirira ariko yagera mu Rwanda bakayimusoresha kandi ataje kuyicuruza, ukareba rero umusoro wishyura ukongeraho nayo uba wayiguze ugasanga ni ibihombo gusa, kandi rwose ntibyagakwiye bakagiye batworohereza tugahahirana.”

Jean Paul we ni umunyonzi ukorera kuri uyu mupaka nawe ntajya kure ya mugenzi avuga ko ikibazo cy’imisoro bakwa ku bintu biba bahahiye muri Uganda ari cyo kibahangayikishije bakaba basaba ubuyobozi kureba uburyo bakibakemurira.

Umuyobozi wa karere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal avuga ko umuturage uvuye kwihahira ibyo kurya muri Uganda adasoreshwa ko ahubwo ushobora gusanga abo basoreshwa ari abagenda bakazana akantu uyu munsi bigaragara ko ari ibyo yihahiye byo kurya n’ejo agasubirayo akazana akandi byose abikora mu buryo bwo kugira ngo yicururize.

Ati“Nta muturage usoreshwa avuye kwihahira akantu ko kurya, ibyo barabizana nta muntu usoreshwa ndetse n’imibare tuba tuyifite. Abantu bavuga ibyo ahubwo bashobora badakurikirana ngo nibyo babirebe, ushobora gusanga ari nk’umuntu ubukora mu buryo bwo gucuruza uyu munsi akazana iki, ejo akazana iki gutyo gutyo azana zana duke duke kugira ngo adasoreshwa kandi nawe agiye gucuruza.”

JPEG - 136.6 kb
Umuyobozi wa karere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal

Uyu mubobozi yasabye abaturage kumva ko niba bagiye gucuruza baba bagomba no giusora n’igihugu kikabona umusoro ntibumve ko bazakora buri kintu ku buntu, naho ibyo kuba hari umuturage usoreshwa kandi yizaniye ibyo kurya ngo ntibirabaho.

yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/07/2017
  • Hashize 7 years