Gicumbi: Imodoka ipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda yafatiwe mu cyuho
- 03/10/2016
- Hashize 8 years
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi yafashe imodoka ipakiyemo litiro 410 za Kanyanga n’amaduzeni 40 ya Chief Waragi, ubu bwoko bw’inzoga bwombi bukaba butemewe mu Rwanda.
Izo nzoga zari zipakiye mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina ifite nomero ziyiranga RAA397P yavaga Gatuna yerekeza Kigali. Yafatiwe mu kagari ka Gacurabwenge, ho mu murenge wa Byumba ahagana saa tanu n’iminota 45 z’ijoro.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Steven Gaga yagize ati:”Ifatwa ry’ibyo biyobyabwenge ryaturutse ku makuru twahawe n’abaturage. Abari muri iyo modoka yari ipakiyemo izo nzoga; babonye bariyeri yacu barayihagarika, baviyamo bariruka.”
Yakomeje agira ati:” Tuributsa ko ufatanywe izo nzoga ndetse n’ibindi biyobyabwenge afungwa kandi agacibwa ihazabu. Kubinywa ntibyibagiza ibabazo nk’uko bamwe batekereza, ahubwo byongera ibindi.Turagira inama ababyishoramo kubireka kuko nta cyiza cyabyo.”
SP Gaga yongeyeho ko ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye urumogi, kanyaga n’ibindi biyobyabwenge, maze asaba buri wese kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo atanga amakuru y’ababikora.
Yavuze ko ibyo biyobyabwenge n’imodoka byari bipakiyemo biri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abari bayirimo.
SP Gaga yakomeje ubutumwa bwe agira ati:”Ntiduhwema gukangurira abantu kutabyishoramo tubabwira ingaruka zabyo; ariko na n’ubu haracyari ababikora. Tuzakomeza ubukangurambaga kandi dufate abinangiye
Yagize kandi ati:”Kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge bikwiriye kuba ibya buri wese kugira ngo hakumirwe ibikorwa by’ababinyoye bihungabanya umudendezo wa rubanda.
Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw